Amis des Jeunes bagiye gukora igitaramo bazacurangishamo amenyo n’amano

Abacuranzi bagize Orchestre Amis des Jeune bazakora igitaramo cy’amateka ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019 ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Amis des Jeunes bagiye gukora igitaramo bazacurangishamo amenyo n'ibirenge
Amis des Jeunes bagiye gukora igitaramo bazacurangishamo amenyo n’ibirenge

Hari hashize igihe nta bitaramo by’ama Orchestres bikunze kubaho mu Rwanda.

Aba bahanzi bamenyekanye mu ndirimbo Umutesi, Radio Rwanda, CPGL (Rwanda Paradizo) n’izindi, bavuga ko bahagurutse I Rusizi baje kwerekana ko bahoze ari Orchestre ikunzwe mu Rwanda n’ubu ikaba ikomeje kugaragaza ubuhanga bwayo.

Umwe mu bagize iyi Orchestre akaba n’umwe mu bateguye iki gitaramo, Nteziryayo Isaie avuga ko bifuza kugarura ibitaramo bya Orchestre, aho abantu bafata umwanya bakaza kureba umuziki w’umwimerere ndetse bagasabana n’abahanzi babo.

Yagize ati “Turashaka kwerekana ko ibitaramo bikomeye by’ama orchestres bigikorwa kandi ko bigikunzwe.Ni igihe cyo kwerekana uburyo iyi orchestre yakunzwe ndetse igikomeye kurenza izo twamenye muri iki gihugu”.

Nteziryayo avuga ko abazitabira biriya birori bazabona udushya twinshi batari bamenyereye nko kubyina bidasanzwe no gucuranga mu buryo batamenyereye.

Yagize ati “Kuba dukomoka ahantu haba umuziki cyane (Rusizi) haturanye na Congo, hari udushya twinshi abantu batazi, gucurangisha amenyo, gucurangisha amaguru n’uburyo bw’imibyinire idasanzwe, mu muziki w’umwimerere utavangiye nibyo bazabona”.

Ibi birori bizatangira guhera I saa cyenda birangire saa mbiri z’umugoroba ku Cyumweru, muri Green Garden munsi ya ULK.

Aba bahanzi bazwi mu kuririmba indirimbo za karahanyuze, izigezweho ndetse n’izabo bwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka