Umukobwa umwe ni we wahembwe muri SALAX Awards7
Ku itariki ya 31 Werurwe, nibwo byari biteganyijwe ko abahanzi bari ku rutonde rw’abazatoranywamo abahize abandi mu byiciro bitandukanye bamenyekana bagashyikirizwa ibihembo muri Salax Awards, ubu yari ibaye ku nshuro yayo ya karindwi.

Mu gutoranya abahanzi, barebye ibikorwa bakoze kuva mu myaka ibiri yashize, kuko muri iyo myaka nta bihembo bya Salax Awards byatanzwe.
Mu bahanzi bemeye kuguma ku rutonde rw’abazatoranywamo abahize abandi muri iyo myaka, harimo ab’igitsina gore 7 ndetse n’ab’igitsina gabo 30 (ubaze n’amatsinda) bahatanaga mu byiciro binyuranye. Aba bahanzi, bagendaga batorwa binyuze mu butumwa bugufi bwoherezwaga n’abakunzi babo, babatora, maze nyuma bakareba uwatowe na benshi mu cyiciro cye.
Ibihembo byihariwe n’abagabo
Mu bihembo 10 byatanzwe mu byiciro binyuranye, Queen Cha, ni we mukobwa wenyine wegukanye igihembo, mu cyiciro n’ubundi yahatanagamo n’ab’igitsina gore gusa. Igihembo cy’ Umuhanzi mwiza mu bagore (Best Female Artist). Iki ni cyo gihembo rukumbi cyegukanywe n’umugore n’ubwo hari ibindi byiciro bahatanagamo.

Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa, babwiye Kigali Today ko usanga abakobwa bo mu Rwanda bakora umuziki, bamwe badashyiramo imbaraga ngo biyereke abafana babo nka basaza babo.
Uwitwa James Kabano yagize ati “Abahanzikazi b’Abanyarwanda bakora indirimbo ariko ukagira ngo bisa n’ibyabatunguye. Kwiyerekana mu bafana ntibabikunda, abahanzi bacu basa n’abihisha abafana babo, ibi ntaho byakugeza.”

Undi muntu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Abasitari (Stars) bacu bihutira cyane kumva ko bamamaye ariko ibikorwa bikaba bike. Abahanzikazi bacu ntibakora, usohoye indirimbo aba akoze igitangaza, kuyimenyekanisha bikaba ibindi, nyamara babikoze n’imbaraga bagera kure.”
Dore uko abahanzi bari mu byiciro, n’abagiye begukana ibihembo:
Abaririmba ku muco n’injyana gakondo:
Clarisse Karasira
Jules Sentore
Sophia Nzayisenga
Deo Munyakazi
Mani Martin (ni we watsindiye iki gihembo)

Abaririmba indirimbo zihimbaza Imana:
Israel Mbonyi (ni we watsindiye iki gihembo)
Serge Iyamuremye
Aime Uwimana
Patient Bizimana
Gentil Bigizi
Umuhanzi ukizamuka:
Sintex
Buravan (ni we watsindiye iki gihembo)
Alyn Sano
Marina
Andy Bumuntu
Abaririmba ari itsinda:
Just Family
The Same
Active (ni yo yatsindiye iki gihembo)
Tresor
Yemba Voice

Abaririmba mu njyana ya Afrobeat:
MC Tino
Danny Vumbi
Davis D
Uncle Austin (ni we watsindiye iki gihembo)
Mico The Best
Abaririmba mu njyana ya R&B:
Bruce Melodie (ni we watsindiye iki gihembo)
Yvery
Buravan
King James
Peace Jolis
Abakora Hip Hop:
Bull Dogg
Jay C
Riderman (ni we watsindiye iki gihembo)
Khalfan
Ama G The Black
Umuhanzi w’umugore:
Asinah Erra
Young Grace
Marina
Queen Cha (ni we watsindiye iki gihembo)
Alyn Sano
Umuhanzi w’umugabo:
Bruce Melodie (niwe watsindiye iki gihembo)
Israel Mbonyi
King James
Buravan
Riderman
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|