Ibitaramo bisa na Guma Guma bigiye kubera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali

Ikompanyi yitwa East African Promoters (EAP), imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda, yateguye ibitaramo bizazenguruka intara zose z’u Rwanda uko ari enye n’umujyi wa Kigali.

Ibyo bitaramo bikubiye mu iserukiramuco ryiswe “Iwacu muzika Festival” bikazajya biba buri mwaka.

Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru na EAP yateguye iryo serukiramuco hamwe n’abaterankunga baryo, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2019, byasobanuwe ko ibyo bitaramo bizatangirira mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru tariki 22/06/2019 kuri Stade Ubworoherane, nyuma y’icyumweru kimwe bizakomereze mu Karere ka Rubavu Iburengerazuba tariki 29/06/2019 kuri Stade Nengo.

Nyuma ya Rubavu, igitaramo cya gatatu kizabera i Huye mu Majyepfo tariki 13/07/2019 kuri Stade ya kaminuza, icya kane kibere i Ngoma mu Burasirazuba tariki 20/07/2019 ku Cyasemakamba.

Ibyo bitaramo bizasozwa n’ikizabera i Kigali tariki 17/08/2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro, bikazajya biba ku manywa guhera saa saba.

Kujya muri ibi bitaramo kuri iyi nshuro yabyo ya mbere bigiye kuba ni Ubuntu ahasanzwe hose, n’ibihumbi bibiri (2000Frw) mu myanya y’icyubahiro.

Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo barimo Jay Polly, Bull Dogg, Bruce Melody, Social Mula, Jules Sentore, Allioni, Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdoul, Christopher, Victor Rukotana, Riderman, Queen Cha, Yverry, Orchestre Impala, Amalon, Urban Boys, Active, Rafiki, Masamba, Safi, Senderi, Uncle Austin, AmaG The Black, Marina.

Icyakora bagabanyijemo amatsinda, buri tsinda rikaba rifite intara imwe rizaririmbamo.

Abazataramira i Kigali bo ntibatangajwe, bakaba bazatangazwa mu minsi ya vuba nk’uko byasobanuwe.

Iyi kompanyi EAP ni yo yari isanzwe itegura ibitaramo bya East African Party n’ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byamaze gushyirwaho akadomo, bikaba byaraterwaga inkunga na Bralirwa yabyamamazagamo ikinyobwa cyayo cya Primus.

Kuri iyi nshuro, uruganda rwa Bralirwa rukaba nabwo rugaragara mu baterankunga b’iri serukiramuco rwamamaza cya kinyobwa cya Primus.

Ibi bitaramo bigaragaramo abahanzi bakuze bakanyujijeho mu bihe byahise ariko na n’ubu bagikunzwe, aho bazaba bari kumwe n’abandi bahanzi barimo kwamamara muri iki gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka