Uko aba bahanzi nyarwanda bitwaye ku birego byo gutera inda

Bitewe no kumenyekana ndetse no kugira impano inezeza benshi, abahanzi ni bamwe mu bantu bakundwa cyane kandi na benshi. Cyakora hari ubwo uko kwamamara bituma bamwe bajya mu bitangazamakuru bakarega abahanzi kubatera inda, nyuma yo kugirana ibihe byiza n’abo baba bita abakunzi babo b’ibyamamare cyangwa se bakaba banabihimba bafite ikindi bagamije.

Bamwe bati “Ni ukuri naragowe, uwo mugore sindanamubona”, abandi bati “Uwo muntu muzi nk’umufana wanjye nta kindi”. Muri iyi nkuru twagerageje kwegeranya amwe mu makuru kuri bamwe mu bahanzi bagiye bavugwaho gutera inda abakobwa ndetse n’uko babyitwayemo.

Bruce Melody:

Bruce Itahiwacu ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Bruce Melodie w’imyaka 27, akaba ari umwanditsi w’indirimbo n’umuririmbyi mu njyana za R&B, Afro beat, Afro pop na Rap. Uyu muhanzi watangiye umuziki mu mwaka wa 2006 ariko indirimbo ye ngo ntibashe kurangira yarongera gusubira muri studio 2010, nawe yagiye aregwa n’abakobwa batandukanye kubatera inda.

Uyu muhanzi wanatwaye irushanwa Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya munani ari nayo ya nyuma akaza no kwitabira irushanwa rya Coke studio ryaberaga muri Kenya mu mwaka wa 2018, ari mubavuzweho gutera inda akabihakana.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Bruce Melody yaje gutungurwa n’umukobwa amusanga kuri studio yakoreragamo umuziki icyo gihe (Super Level) amuzaniye n’uruhinja, gusa uyu muhanzi yakomeje guhakana yivuye inyuma umwana ashinjwa ndetse mu rwego rwo kuvanaho urujijo no kurangiza ikibazo burundu ngo yafashe umwanzuro wo kwiyambaza ubutabera akemera ko ni biba ngombwa hazakorwa n’ibizamini bya DNA, gusa ngo Bruce Melody yemera ko yari asanzwe aziranye n’uyu mukobwa gusa ngo yari amuzi nk’umufana we.

Umukobwa ntiyajyaga kure y’ibyo Melody yavugaga gusa akongeraho ko nyuma yo gufana bagiranye ibihe byiza bakaryamana inda ivuka ityo, gusa byaje kurangira uyu muhanzi ahakanye ko umwana Atari uwe ahubwo ko uwo mukobwa yakoreshejwe n’abifuza ko Bruce Melody atatera imbere.

Nizzo Kaboss

Ubusanzwe yitwa Muhammad Nshimiyimana. Nawe ari mubavuzweho iki kibazo ubwo umukobwa witwa Uwase Clemence mu mwaka wa 2015 yavuze ko yabyaranye n’uyu muhanzi wo mu itsinda Urban Boys. Uyu mukobwa yavugaga ko kuva yamutera inda ntacyo yamumariye kugeza n’aho yabyariye mu bitaro bya Gisenyi ngo akaza gutoroka kubera kubura mituweri.

Nizzo we yavugaga ko uwo mukobwa atamuzi kandi ko ntaho bahuriye ahubwo ari abantu bashaka kwica izina gusa. Yagize ati ”uwo mugore yigeze kumpamagara ambwira ngo umwana ararwaye ngira ngo ni bya bindi by’abafana baba bashaka ubufasha sinari nzi ko hari ikigamijwe. Nizzo yaje gukomeza guhaka ko umwana ari uwe yemeza ko niba uwo mugore yaramushinjaga umwana, yajya mu buyobozi agatanga ikirego akaba ari bo babikemura gusa haje no kumvikana inkuru ko uwa mwana yaje no gupfa Nizzo ntiyajya kumushyingura.

Theo Bosebabireba:

Hari muri 2017 ubwo umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Theogene w’imyaka 38 wamenyekanye nka Theo Bosebabireba yigeze gushinjwa n’umugore witwa Violette kumutera inda yamara kubyara akamutererana ntagire icyo amufasha.
Violette w’imyaka 24 yumvikanye ahamya ko yabyaranye na Theo Bosebabireba gusa akaba atamuha indezo cyangwa ngo agire ikintu na kimwe amufasha mu kurera uyu mwana babyaranye.

Yavuze ko mbere yuko Theo Bosebabireba amutera inda bari basanzwe bavugana kuri telefone ngendanwa ariko ngo bari batarabonana imbonankubone.

Theo yasubije muri aya magambo “Ariko noneho nararushye naragenderewe, reka reka ibyo bintu ni ukubeshya. Ahubwo mujye mumbariza icyo abakunda kunsebya banshakaho. Njye uwo muntu ntanubwo muzi.” Twababwira ko uyu ari umwe mu bagore bareze uyu muhanzi bikaza kurangira abihakanye avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

King James:

Ruhumuriza James w’imyaka 29, yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2006, ubwo yari mu mashuri yisumbuye. Ni umuhanga mu ndirimbo z’urukundo ndetse azwiho kugira amagambo aryoshye mu bihangano bye. Uyu muhanzi waje no kwegukana irushanwa Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya kabiri, umukobwa wari umufana we yigeze guhamagara kuri Radiyo avuga ko uyu muhanzi yamuteye inda ndetse biza kugera kure. Nyuma y’igihe uyu mukobwa wari washinjije uyu muhanzi kumutera inda yarongeye arahamagara avuga ko yabeshyaga.

Kamishi:

BAGABO Adolphe yamenyekanye nka Kamichi. Ni umugabo w’imyaka 34 kuri ubu ubarizwa ku mugabane w’Amerika. Uyu na we ni umwe mu bahanzi bakomeye bamenyekanye cyane mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat hagati y’umwaka wa 2008 na 2011. Yabaye umunyamakuru ndetse anabibangikanya no gukora umuziki, ubwo yigaga mu ishuri ry’itangazamakuru riherereye i Muhanga rya ICK (Institut Cathorique de Kabgayi). Yari afite ibihangano bikunzwe bikomeye, byatumye umwe mu bakobwa bo muri ako gace ishuri riherereyemo wari umufana we, na we aza kuvuga ko yamuteye inda ariko biza guhoshwa ntibyumvikana cyane mu itangazamakuru.

Nemeye Platini:

Uyu ni umwe mu basore bagize itsinda ry’abasore babiri rya Dream Boyz. Nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we witwaga Diane haje kumvikana umukobwa wavuze ko Platini yamuteye inda.

Amakuru yavuze ko nyuma yo guhamagarwa inshuro nyinshi n’iwabo w’umukobwa bakamubwira ko bagiye kumushyira mu itangazamakuru byaje gutera Platini gufata umwanzuro wo gukuraho telefone no ku blocka uwo mukobwa ntibakomeza kuvugana. Ibi byose ngo byaje kuviramo uwo mwana w’umukobwa kwigira imahanga.

Uretse aba bahanzi bavuzwe aha hejuru, hari n’abandi bagiye bavugwaho gutera inda bakazihakana Uncle Austin, Jay Polly, Danny Nanone n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ewn n sawa tu

evode ishimwe yanditse ku itariki ya: 4-07-2019  →  Musubize

birashyushye wan aya makuru ni inyanya

evode yanditse ku itariki ya: 4-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka