Nduhungirehe ntiyemeranya na Gahongayire uherutse gutesha agaciro ibitangazamakuru byo mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yanenze amagambo aherutse gutangazwa n’umuhanzikazi Aline Gahongayire wamamaye mu Rwanda no mu mahanga mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Mu kiganiro cyari kimaze iminsi kuri YouTube ku rubuga rwa Himbaza TV, ariko cyamaze gukurwaho, Aline Gahongayire yagaragaye mu iteraniro anenga ibitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko bitari ku rwego rwe, ndetse ko ntacyo yavugana na byo.
Yagize ati “Hanyuma bakambaza ngo Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe? Voice of Amerika (Ijwi ry’Amerika). Bati se ubundi Gahongayire tubwire (uburyo watandukanye n’umugabo wawe), nti njyewe twaratandukanye n’umutipe.”
Gahongayire akomeza ati “Njyewe nari kubivugira muri radiyo za hano? Jamais (ntibibaho). Ijwi rya Amerika. Bakajya bavuga ngo bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Ariko umva ibyo bintu! Nyine I was there (nari ndiyo) i Washington DC, ntabwo nari hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Abantu benshi barimo n’urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda (Rwanda Showbiz Journalist Forum) bakomeje kumvikana banenga ibyo Aline Gahongayire yatangaje, bakavuga ko atari byo kuko itangazamakuru ryo mu Rwanda ari ryo ryatumye yamamara kuko ryagize uruhare mu kumenyekanisha ibihangano n’ibikorwa bye.
Mu bandi bagize icyo babivugaho harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagize ati “Isango Star ni Radio nziza ibereyeho abanyarwanda bose. Mu kwezi gushize nagiriye ikiganiro cyiza kuri Isango Star TV, cyerekeye abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda. Icyo kiganiro cyari giteguye kinyamwuga, kandi gicukumbuye. Mu mirimo nshinzwe, nagiranye kandi ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, kandi narabyishimiye muri rusange.”
“Isango Star rero, ndetse n’andi ma Radios y’u Rwanda, bindutira kure VOA, BBC, France 24, Al Jazeera n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga. Radio na TV byo mu Rwanda biri ku rwego rwa buri munyarwanda, uko yaba ateye kose, uko yaba asa kose, cyane cyane umukozi w’Imana n’umukirisitu bagomba kwiyoroshya no kwicisha bugufi, nk’uko Bibiliya ibitwigisha. I am Isango Star!”
Nyuma y’ibyo Aline Gahongayire yatangaje byanenzwe n’abantu batandukanye, Kigali Today yagerageje kumushaka ngo agire icyo abivugaho ariko ntiyitaba telefoni ye igendanwa.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Aline Gahongayire ni bamwe mu batumirwa bakunze kwitabira ibiganiro bitandukanye batumirwamo mu bitangazamakuru bya Kigali Today n’ahandi mu Rwanda.


Inkuru bijyanye:
Ubyumva ute kuri EAC hamwe na Amb. Olivier Nduhungirehe, Dr Christopher Kayumva na Edmond Kagire
Inzozi za Aline Gahongayire kwari ukuba umurinzi wa Madame wa Perezida
Ohereza igitekerezo
|
Mukunda byacitse! ubwo hari uwazanye inkuru mwese mwuririraho mutarumvise ikiganiro cyose kandi ubwo!! Mwagiye mushishoza râ!
Nubwo Aline avuga ngo "aririmbira Imana",ntabwo imwumva kubera ko Bible ivuga ko Imana yanga abantu biyemera (arrogant).Byisomere muli Imigani 8:13.Ahubwo igakunda abantu "bicisha bugufi" nkuko Yakobo 4:6 havuga.Nubwo benshi bavuga ngo "bahimbaza Imana",ntabwo ibumva kubera ko bakora ibyo itubuza.Cyanecyane aba Stars benshi byitwa ko baririmbira Imana,nyamara bakajya mu busambanyi.Niyo mpamvu muli Matayo 15:8 havuga ngo "banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yange".Ikindi gituma Imana itabemera,nuko mu byukuri baba bishakira amafaranga mu bitaramo bakora.Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yasize adusabye "gukorera Imana ku buntu",nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Umukristu nyakuri bivuga "umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be".