Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Abahanzi Senderi International Hit na Intore Tuyisenge, bamaze gushyira hanze indirimbo “Ibidakwiriye Nzabivuga” ivuguruye, yumvikanamo amagambo Perezida Kagame yari yasabye ko yasimbuzwa ayari asanzwe mo.

Senderi na Tuyisenge basubiyemo indirimbo nk'uko babisabwe na Perezida Kagame
Senderi na Tuyisenge basubiyemo indirimbo nk’uko babisabwe na Perezida Kagame

“Indirimbo Ibidakwiriye Nzabivuga” ni indirimbo yamenyekanye mu bikorwa bihuza abaturage cyangwa mu ngendo Umukuru w’Igihugu agirira mu bice bitandukanye.

Iyi ndirimbo yumvikanaga nk’iyamamaza ibikorwa abanyarwanda bagejejweho na Perezida Kagame, yarimo amagambo agira ati “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba, oya kirazira”.

Ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage b’akarere ka Burera mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2019, yashimye iyi ndirimbo, ariko asaba ko agace kumvikanamo amazina ye kavugururwa kakaririmbwa mu bundi buryo.

Mbere y’uko ageza ku baturage ijambo ry’uwo munsi, Perezida Kagame yabanje gushimira abahanzi Senderi na Tuyisenge ku ndirimbo nziza bakoze, gusa yongeraho ko hari akantu gakwiye gukosorwa.

Yagize ati “Ndashimira n’uwo muririmbyi, muzahindure akantu gato gusa, muzashyiremo ko ibyo twigejejeho, ntawabisenya tureba. Cyangwa ibyo Leta, cyangwa FPR yatugejejeho nta wabisenya tureba. Sibyo! Naho ubundi ni indirimbo nziza cyane”.

Icyo gihe Senderi yavuganye na Kigali Today atangaza ko yashimishijwe n’icyo umukuru w’igihugu yavuze ku ndirimbo kandi avuga ko bidatinze bazahita bahindura iyi ndirimbo.

Mu gihe kingana n’ukwezi n’iminsi 13, Senderi yashyize hanze indirimbo ivuguruye, irimo amagambo mashya agira ati “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo u Rwanda rwagezeho ntawabisenya ndeba, oya kirazira….. Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo abaturage twagezeho ntawabisenya ndeba, oya kirazira…”

Mu kiganiro na Senderi iyi ndirimbo imaze gusohoka, yagize ati “Twahoraga tubazwa n’abaturage ndetse na bamwe mu bayobozi impamvu tutarabaha indirimbo ivuguruye tukabura icyo tubabwira kubera ubushobozi bwacu bwari butaraboneka.”

Senderi avuga ko we byamusabye kugurisha inyana yari atunze, ndetse na Tuyisenge agwatiriza ikibanza cye, kugira ngo babone amafaranga yo kwishyura uwabafashije gusubiramo iyi ndirimbo, gusa akavuga ko ubushobozi butatumye indirimbo isohoka ifite amashusho nk’uko babyifuzaga.

Abajijwe impamvu indirimbo itumvikanamo ijambo Umuryango wa RPF Inkotanyi, yadusubije ko iri jambo ryumvikana mu ndirimbo mu bundi buryo.

Ati “Indirimbo twashyizemo ibikorwa byose by’Umuryango, nk’aho tuvuga ibyo gusangira ubutegetsi, kwihesha agaciro, kubohora u Rwanda, n’ibindi byumvikana ko ari Umuryango wa RPF Inkotanyi wabikoze.”

Senderi na Tuyisenge bavuga ko bishimiye kuba bamaze gukosora iyi ndirimbo, gusa ngo barifuza ko umunsi umwe Umukuru w’Igihugu amakuru yazamugeraho ko bashyize mu bikorwa bwangu icyifuzo cye.

Aba bahanzi kandi bavuze ko barimo gutegura uko bombi bazasaba uburengenzira bwo kujyana iyi ndirimbo mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Kanda munsi wumve indirimbo ivuguruye

Umva noneho indirimbo ya mbere uko yari imeze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka