Indirimbo zose ni iz’Imana... Izo bitirira Satani ubwo yarazibye - Roi G

Umuhanzi Gilbert Irakiza, uzwi ku izina rya Roi G, umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel), ariko akaziririmba mu njyana zibyinitse, avuga ko nta ndirimbo itari iy’Imana, bityo abakeka ko indirimbo zibyinitse aririmba zidashimwa n’Imana bibeshya.

Umuhanzi Gilbert Irakiza, uzwi ku izina rya Roi G
Umuhanzi Gilbert Irakiza, uzwi ku izina rya Roi G

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Roi G yavuze ko abantu bakunda kwibaza ku mpamvu aririmba mu njyana zibyinitse, abenshi bashobora kwitiranya n’injyana ‘z’isi’.

Yavuze ko ababyibazaho bose yabaha igisubizo kimwe. Yagize ati «Indirimbo zose burya ni iz’Imana, Satani nta ndirimbo agira, n’izo bamwitirira zose aba yazibye, si ize». Ibi yabisobanuye avuga ko umuntu wese nubwo yaririmba indirimbo itagamije guhimbaza Imana, ariko ko Imana ari yo ituma atekereza amagambo yandika, ikanamuha ubushobozi bwo gukora iyo ndirimbo. Ati «Niba Imana igushoboza ibyo byose, ni gute wagaruka ukavuga ko indirimbo atari iyayo?

Nk’indirimbo yasohoye mu mwaka wa 2018 yise Let Me Dance, iri mu njyana na Afro Pop.

Roi G, aheruka gushyira hanze kandi indirimbo yise «Ntacyo Ngushinja» yafatanije na El Dave yo ikaba iri mu njyana ya Zouk. Iyi, avuga ko yayiririmbye nk’indirimbo yo gushimira Imana, ku byiza byinshi iba yarakoreye umuntu, aho kenshi abantu bibagirwa gushimira Imana mu gihe imaze kuguha icyo bayisabye.

Yagize ati «Kuba Imana yarakurinze ukaba ukiriho hari benshi batariho, byonyine ni ibyo gushima. Ukongeraho n’ibindi ikora rimwe na rimwe uba utiteguye. N’abantu turabashima iyo bakoze neza, Imana siyo tutashimira.»

Roi G, avuga ko afitanye Isezerano n’Imana, kandi ko azakomeza gufasha abantu kuyegera, abinyujije mu ndirimbo.

Dore indirimbo «Ntacyo Ngushinja» ya Roi G na El Dave.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo avuganibyo XBC

IleNga KhalIFa yanditse ku itariki ya: 29-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka