Kuba umu ‘Star’ usenga, ibigeragezo ubirindwa n’Imana - Jean Christian Irimbere

Jean Christian Irimbere, umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, avuga ko akenshi iyo udafashijwe n’Imana, kumenyekana cyane byagushyira mu kaga.

Jean Christian Irimbere mu kiganiro kuri KT Radio
Jean Christian Irimbere mu kiganiro kuri KT Radio

Jean Christian Irimbere waririmbye indirimbo yitwa ‘Ni Umugabo’ avuga ko yahisemo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kuko ari yo yabimuhamagayemo.

Mu kiganiro ‘Sato Concord’ gica kuri KT Radio, yavuze ko Imana yamweretse ko nta zindi ndirimbo yakwiyumvamo nk’izihimbaza Imana.

Yagize ati “Kera najyaga nsubiramo indirimbo z’abahanzi zisanzwe, nkaririmba nkumva ntibiza. Ariko naririmba indirimbo ihimbaza Imana nkumva biranejeje ndetse nkumva ndaririmba neza. Nibwo nahise numva aho umuhamagaro wanjye uri.”

Kuba umu ‘Star’ usenga ntibyoroshye

Jean Christian Irimbere yavuze ko hari ibigeragezo byinshi ahura na byo nk’ umuntu, ariko byose akabitura Imana ikabimurenza.

Ati “Kumenyekana uririmba, usenga, ibigeragezo byinshi abasore duhura na byo. Ndi umuntu, sindi Imana. Hari aho nshobora kumva ncitse intege ariko byose ndasenga nkabyereka Imana, ikabinyambutsa."

Jean Christian Irimbere kuri ubu ufite indirimbo nshya yise ‘Obrigado’, avuga ko agiye kurenga kuririmba cyane mu rusengero gusa, ubutumwa bwe akabumenyesha abantu mu bitaramo, kuri Radio na Televiziyo. Avuga ko mu minsi mike, abakunzi be babona amashusho y’indirimbo ‘Obrigado’.

Kanda munsi wumve indirimbo ye ‘Obrigado’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ntamirimo 2

Habarurema yanditse ku itariki ya: 1-04-2019  →  Musubize

Bible yerekana neza yuko udashobora kuba umu STAR ngo ube n’umukristu nyakuri.Muli Luka 16:15,havuga ko umuntu abandi barata,nukuvuga umu STAR,imana imufata nk’uteye ishozi (disgustful).Ikindi kandi,aba Stars baribona,akenshi bakajya mu busambanyi no mu biyobyabwenge.Imana ishaka abantu bicisha bugufi.
Mu idini nsegeramo,dufite abantu benshi bahoze ari aba Stars bakomeye ku isi.Ariko bamaze kwiga neza Bible,basanze bitajyanye no kwicisha bugufi,bareka ubu Stars.Ubu nabo bajya mu nzira bakabwiriza abantu ijambo ry’Imana nkuko muli Yohana 14:12,Yesu yasize asabye uwo murimo abakristu nyakuri bose.

mazina yanditse ku itariki ya: 1-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka