Amayeri atandatu akoreshwa n’ibyamamare ngo bongere bavugwe

Kugira ngo umuntu w’icyamamare cyane cyane umuhanzi amenyekane, bisaba urugendo rurerure, rurimo kugira impano karemano kandi yihariye, gukora cyane, kugaragara mu bitangazamakuru n’ibindi.

Iyo kimwe mu bisabwa kibuze, umuhanzi asubira inyuma. Urugero twatanga ni nk’umuhanzi utari gusohora indirimbo ntanagire n’igikorwa akora. Uyu ntabwo atumirwa mu bitaramo bivuze ko aba atari gukorera amafaranga. Aba bantu rero bavugwaho kugira amayeri bifashisha iyo babona batari kuvugwa cyangwa se babuze mu kibuga cya muzika (ibyo bita kuzima), maze bakagaruka mo.

Kuri uyu munsi twabakusanyirije amwe mu mayeri akunze kwifashishwa na bamwe mu bastar ngo bongere bavugwe haba mu Rwanda cyangwa se n’ahandi ku isi iyo bamaze iminsi babona nta radio, website cyangwa ikinyamakuru kibandikaho.

1.Kurema amakimbirane (Beef)

Kurema amakimbirane hagati y’abahanzi babiri cyangwa se inzu zitunganya umuziki ebyiri, biri mu bintu bikunze kugaragara cyane cyane mu muziki aho usanga abahanzi runaka cg itsinda ryifashe rigaterana amagambo n’irindi.

Ibi hari ubwo baba babikora bagakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo bikunde bimenyekane ku kigero bifuza bo ubwabo ko bafitanye ikibazo kandi gikomeye. Tutagiye kure muri 2015 bamwe mu basore bari bagize itsinda rya Tough Gangs batandukanaga n’umwe muri bo bikajya no mu bitangazamakuru ko batandukanye, bavuga ko Jay Polly atakibarizwa muri tough gangs nyuma y’igihe baza kongera gusubirana n’ubwo ibikorwa byabo nk’itsinda bisa n’ibitakigaragara. Icyo gihe bavugaga ko uyu muhanzi atakibikoza, asigaye abicaho akabirengagiza bitewe n’urwego ngo yari agezeho rwatumaga agira abakunzi benshi ndetse n’amafaranga akinjira kurusha bagenzi be. Bamwe baketse ko bwari uburyo gutuma iri tsinda ryongera kuvuga, abandi bavuga ko koko ikibazo cyari gihari kandi gikomeye.

2.Kuvuga ko bagiye kureka umuziki

Riderman amaze imyaka avuga ko agiye kureka muzika ari n'ubu reka da
Riderman amaze imyaka avuga ko agiye kureka muzika ari n’ubu reka da

Ibi bibaho ko hari igihe abastars bagiye bavuga ko bagiye kuva muri byo bakoraga. Akenshi ibi babikora bagira ngo batere abafana babo impuhwe ngo babahangayikire cyangwa babinginge ngo bareke kugenda bigatuma barushaho kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru. Mu kwezi kwa Kenda 2018, nibwo umuraperi Emery Gatsinzi uzwi nka Riderman yabwiye rumwe mu mbuga zandika amakuru y’imyidagaduro ko afite muri gahunda ibijyanye no kureka umuzika. yagize ati “Ntabwo ngiye kuva mu muziki kuko ntawukunze icyo ngicyo cyumvikane“. N’ubwo yavuze ibi tariki 08 Kamena afite igitaramo azaririmbamo muri Car Free zone. Umuntu yakwibaza impamvu yatangaje ibyo none amezi akaba abaye icyenda ibikorwa bye bya muzika bigikomeza.

3.Gutangaza ko abagize itsinda runaka batandukanye

Radio wambaye umukara yarinze ashiramo umwuka ibyo gutandukana bitarabaho
Radio wambaye umukara yarinze ashiramo umwuka ibyo gutandukana bitarabaho

Hari amwe mu matsinda nayo yagiye avugwaho ikibazo cyo gutandukana nyamara atari byo. Bagasobanura neza ko bamaze gutandukana ahanini rimwe na rimwe usanga bikorwa kugira bakurure amatsiko y’abakunzi babo baba bakeka ko ahugiye ku bandi.

Urugero aha twavuga nk’itsinda Good Lyfe ryo muri Uganda ryari rigizwe na Weasel na Radio. Mu 2012 bavuze ko bagiye gutandukana buri wese agakora ku giti cye gusa nta cyahindutse nkuko ibitangazamakuru byo muri Uganda byabivugaga.

4.Gukwiza igihuha ko bakoze impanuka cyangwa bapfuye

Jackie Chan w'imyaka 65 yavuze ko atazi aho igihuha cyaturutse
Jackie Chan w’imyaka 65 yavuze ko atazi aho igihuha cyaturutse

Ibi nabyo biri mu bikunze kuvugwa cyane nkaho umustar ashobora kwiburisha mu gihe runaka adakora nyuma agatangaza ko ari mu bitaro amerewe nabi ariko nyamara rimwe na rimwe ugasanga ari na muzima.

Aha twavuga nko mu kwa gatatu 2011, ubwo hasohokaga amakuru avuga ko umukinnyi w’icyamamare w’ama filime w’umunya Hong Kong akaba n’umuhanzi Jackie Chan yapfuye. Nyuma yaje kwamagana aya makuru anavuga ko atari aho yakomotse, ko we rwose ariho kandi ameze neza.

5.Ikinyoma kibitirirwa cyangwa kibabeshyera ikintu runaka:

Just Family
Just Family

ibi byakunzwe kugaragara kuri bamwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda aho bamwe bagiye bagerekwaho inda n’ibindi byinshi. Umukobwa yigeze guhamagara kuri radio avuga ko King James yamuteye inda. Ntibiciye kabiri uwo mukobwa arongera arahamagara ati narabeshyaga. Benshi bakibaza impamvu y’uko kubeshya no kongera kubeshyura.

Itsinda Just family rya hano mu gihugu rigizwe n’abasore batatu aribo Bahati, Jimmy na Croidja, bigeze kuvuga ko baba bakorana n’imyuka mibi yo kwa sekibi bivuzwe na mugenzi wabo ubwo yaramaze kubavamo. Nyamara nyuma yaje kuvuga ko atari byo.

Hari kuwa gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2015, ubwo Abayizera Grace uzwi nka Young Grace yabyutse ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashima cyane Imana, umuryango, abamurihiye n’abandi bose bagize uruhare mu masomo ye, none akaba yarangije kaminuza.

Ubwo Young Grace yibeshyeraga ko yarangije kaminuza. Yari yiteguye kuva ku myenda, igitabo mpimbano, indabo n'ibindi
Ubwo Young Grace yibeshyeraga ko yarangije kaminuza. Yari yiteguye kuva ku myenda, igitabo mpimbano, indabo n’ibindi

Akimara kwandika ibi ubuyobozi bwa UTB bwavuze ko bugiye kujyana mu nkiko uyu mukobwa, kubera kwiyitirira kurangiza muri iyi kaminuza no gukoresha impapuro mpimbano.

Abonye bikomeye, Young Grace yandikiye iyi kaminuza atakamba, avuga ko yabitewe no gushaka kwemeza uwamurihiraga ngo wabaga muri Canada ko amafaranga yoherezaga atayapfushije ubusa.

6.Kugerageza guhimba imishinga ikomeye bari gutegura:

Denis Nsanzamahoro uzwi muri sinema nyarwanda
Denis Nsanzamahoro uzwi muri sinema nyarwanda

Hari ubwo umuhanzi cyangwa icyamamare runaka wa hano mu gihugu ahimba ko hari imishinga afitanye n’abandi bastar bo hanze nko muri Nigeriya, Amerika n’ahandi. Hano twavuga ubwo Denis Nsanzamahoro wamenyekanye nka Rwasa muri filime Nyarwanda, yababeshye ko azajyana n’umuhanzikazi Butera Knowless muri Tanzania bagakorana film na bamwe mu byamamare byo muri sinema yo mu karere.

Aho ngo Butera yagombaga gukina ari umukobwa wa perezida wa Tanzania naho Rwasa agakina ari umurinzi wa perezida. Icyo gihe hari muri 2014. Ariko amaso yaheze mu kirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Konfite abakobwaba3 bashakakonabatungambijyenzente?

Dusabirane jean paul. yanditse ku itariki ya: 8-09-2019  →  Musubize

hamagra cy WhatsApp:0780357944.niba ushaka:MC,umushyushyarugamba,fil actor,comedian,sensitizer,advertiser,...

ruganintwali serge yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Aba Stars hafi ya bose bakora ibintu byinshi bibi:Kubeshya ko bakunda abakobya nyamara bashaka kubasambanya,gutera abakobwa inda bakabata,guhimba ibintu,etc...Benshi banywa drugs.Bali mu bantu Imana itazaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

sibomana yanditse ku itariki ya: 4-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka