Sunny aracyatsimbaraye ku mugambi wo gucuruza amavuta atukuza uruhu

Umuhanzikazi Ingabire Dorcas uzwi nka ‘Sunny’ waririmbye ‘Kungola’, yahishuye ko n’ubwo Ministeri y’ubuzima yaciye amavuta atukuza uruhu , we agitsimbaraye kuri ubu bucuruzi bumwinjiriza amafaranga menshi aho abukorera hanze y’u Rwanda.

Sunny aracyatsimbaraye ku bucuruzi bw'amavuta atukuza uruhu
Sunny aracyatsimbaraye ku bucuruzi bw’amavuta atukuza uruhu

Mu Ugushyingo kwa 2018, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yanditse kuri Twitter asaba ko hafatwa ingamba ku mavuta atukuza uruhu.

Nyuma gato, inzego zitandukanye zirimo na Ministeri y’ubuzima zatanze amabwiriza ko aya mavuta arimo ikinyabutabire cya ‘hydroquinon’ yahagarikwa ku gucururizwa mu Rwanda.

Muri 2018, Sunny wari umaze imyaka irenga 2 acuruza aya mavuta hirya no hino ku isi, yaje mu Rwanda ntiyahisha ko yitukuje ndetse ko yifuzaga gukora ubucuruzi bw’amavuta atukuza, n’ubwo yahise agongana n’ibwiriza riyahagarika.

Uyu muhanzikazi utajya ahisha ko yitukuza akoresheje amavuta, yavugiye mu kiganiro Boda to Boda cya KT Radio ko afite gahunda yo kwegera Minisiteri y’Ubuzima akayibaza ubwoko bw’amavuta atemewe n’ayemewe kugira ngo abone uko atangiza ubucuruzi bw’aya mavuta.

Muri iki kiganiro yanamurikiyemo indirimbo ye nshya ‘Proparty’, Sunny ukunze kuba muri Thailand, yavuze ko hari ubundi bwoko bw’amavuta atarimo hydroquinone yifuza gucuruza.

Abajijwe niba aya mavuta yo adatukuza, yatubwiye ko ashobora gutukuza kuko nawe ariyo asigaye akoresha, ariko avuga ko azashirika ubwoba akegera Minisiteri y’Ubuzima, akayibaza niba hari amwe mu mavuta ashobora gukomorerwa ku isoko ry’u Rwanda kugirango yagure ubucuruzi bwe.

Yagize ati “Ndashaka kuzajya kuri Minisiteri ibishinzwe nkabaza niba amavuta yose atukuza barayahagaritse, kuko hari andi mavuta akesha uruhu atarimo hydroquinone. Sindacika intege, nzabaza numve ninsanga babyemera mpite nyacuruza hano mu Rwanda.”

Abajijwe niba ubucuruzi bwe butazagongana n’amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuyobozi mu Rwanda, Sunny yagize ati “Ubwo nyine nibambuza nzihangana nkomeze gucururiza muri Kenya kuko ho mpafite amaduka abiri”.

Sunny wumvikana nk’uwirekura cyane mu kiganiro, yavuze ko aya mavuta atukuza amaze kumwinjiriza amafaranga atari macye, ndetse akenshi yumvikana avuga ko uruhu rwe rwahindutse cyane bitewe n’aya mavuta akoresha yisiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona nawe "yaritukuje".Gusa ntabwo ari amavuta gusa ahindura uruhu rwacu.Hari ibindi bihindura uko duteye,urugero ni Kanta ihindura imisatsi yacu.Ariko tujye twibuka ko imana yaturemye ikunda ubudasa (varieties).Niyo mpamvu hariho Abazungu,Abirabura,Abashinwa,Latinos,etc...Niyo mpamvu imana yaduhaye indabyo z’amabara atandukanye.Yabikoze mu rwego rwo kudushimisha.Natwe tujye tuyitura,twumvira amategeko yayo,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi.Ikibabaje nuko abayibabaza aribo benshi,bakora ibyo itubuza.Urugero,benshi bibera mu byisi gusa ntibashake Imana.Bible idusaba gukora kugirango tubeho,ariko ikadusaba kubifatanya no gushaka imana.

sezibera yanditse ku itariki ya: 13-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka