Gukora Hip Hop uri umukobwa bagufata nk’unywa ibiyobyabwenge - Candymoon

Iradukunda Phiona wahimbwe na Bull Dogg akazina ka Candymoon Supplier, ngo atungurwa n’isura y’ibiyobyabwenge abantu bamubonamo nyuma yo kwiyegurira injyana ya Hip Hop.

Candymoon avuga ko umuntu wese abwiye ko akora Hip-Hop ahita amufata nk’umukobwa w’ikirara kandi unywa ibiyobyabwenge.

Cyakora yemera ko amateka y’injyana ya Hip-Hop mu Rwanda atari meza ku buryo bituma abantu bayishisha.

Agira ati “Nkeka ko nka 90% by’abakora iyi njyana banywa n’ibiyobyabwenge bigatuma nanjye ari yo sura bambonamo.”

Tumubajije niba we atarigeze akoresha ibiyobyabwenge nk’umuntu wagendanaga cyane na P Fla, yemeje ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Ntabwo nigeze nkoresha ibiyobyabwenge, kuko nari mfite uko nitwaraga bitandukanye n’abo twagendanaga”

Amateka ya Candymoon si mashya kuko yinjiye mu muziki muri 2008, mu gihe mu Rwanda hari abakobwa bake bakora umuziki wo mu bwoko bwa Hip - Hop.

Muri 2010, Candymoon yifatanyije na P Fla wari umaze gutandukana na Tuff Gang, bashinga itsinda rishya ryitwaga Empire Mafia Land ryarimo na El Poeta wari umukunzi wa P Fla.

Iyi nyabutatu yabarizwagamo Candymoon, yahanganye n’abari basigaye muri Tuff Gang, baterana amagambo mu mirongo y’indirimbo biratinda.

Uku guterana amagambo, Candymoon avuga ko ari ibintu yakundaga cyane mu muziki, kuko ngo asanzwe akunda indirimbo zumvikana nko kwenderezanya.

Ati “Jyewe n’ubusanzwe ninjiye muri Hip Hop nikundira indirimbo zimeze nko kwenderezanya kuko nabonaga biteza imbere iyi njyana, ariko urebe kuri ubu aho kwenderezanya byahagarariye bagatangira kuririmba urukundo, ubona ko Hip Hop yasubiye inyuma.

Candymoon avuga ko yishimira uburyo P Fla aririmba n’uburyo akurikiranya amagambo ndetse ngo ni we areberaho mu muziki.

Uyu mwali yanatangaje ko yagiye acika intege kubera ubushobozi bw’amafaranga atabonaga ngo atunganye umuziki, ariko ubu ngo asigaye afite ubushobozi nibura bwatuma atunganya indirimbo yifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iYO ABA ARI UKUNYWA IBIYOBYABWENGE GUSA, ABAKOBWA BARI MURI HIP POP BATAZANA NO KUGURISHA IGITSINA,CG KUGIKORESHA NGO BAGERE KUBYO BASHAKA. Nonese wavuga ko abakobwa ba HIP POP NTA MUSIMA WABAMWO REBA UWANYUMA NI Young G, ibye ntawutabizi kuko niwe wabyivugiye kuri za radio zitandukanye..none ngo yabonye Fiance bya heee!nabyare nka ba bandi boooose ba Hip pop...ikibabaje nuko we ashyigikiwe na nyina utarigeze nawe ubana numugabo! Ubundi abana bacu twabifuriza ibyiza tutagezeho!!! nawe uyu munsi ngo ni umukristu ejo ngo yasubiye muri Islam kuko niyodini ya nyina ejo bundi ngo haje Prophet ukomeye kandi Yaoung G ni we muyoboke ukomeye!!ngo noneho nabonye Fiance w´umuzungu...itangaza makaru ati ari hehe?? ati: Ahubwo ngiye gufungura TV yanje na famille!!!ubwo ndavuga bucura wabo..kuko bakuru be murabazi..abahungu ni i wawa abakobwa ni maternitte kuko batarwaye oya ahubwo bagiye kubyara iyo nabo uwababaza batamenya se w´umwana kuko hejuru ku gatabi iyo wakundanye na 2-3 ku munsi 1 mu masaha atandukanye...ubwo ushaka uwo uyegekaho nyene !!!!ITEGEKO MURI FRANCE NTA MUKOBWA WEMEREWE KWEGEKA INDA KU MUHUNGU MU GIHE BATAGIRANYE PROJET YO KUBYARA...ureke babandi birirwa bazikura mu kabare ngo ...abangavu batewe inda ZITATEGUWE....BYUKA ..KANGUKA..MWIGISHE ABAKOBWA...UBURINGANIRE SUBWO.....

jean yanditse ku itariki ya: 17-06-2019  →  Musubize

hihihiiiiiii

liki yanditse ku itariki ya: 26-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka