Charly na Nina basubitse igitaramo muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano

Itsinda rigizwe n’abahanzi babiri b’Abanyarwanda, Charly na Nina, basubitse urugendo rwo kujya muri Uganda, aho mu ntangiriro za Gicurasi bagombaga kuzitabira igitaramo kizabera i Kampala muri Uganda, bari kumwe n’undi muhanzi w’Umugande witwa Geosteady.

Charly (iburyo) na Nina (ibumoso)
Charly (iburyo) na Nina (ibumoso)

Avugana na Kigali Today, Muhoza Nina uzwi nka Nina mu itsinda yemeje ayo makuru y’uko batakitabiriye icyo gitaramo kizabera i Kampala.

Yagize ati, “Twamaze gusubika igitaramo twari dufite muri Uganda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu, kubera impamvu z’umutekano. Ahubwo ubu duhugiye mu gutegura ibindi tuzakorera mu Bwongereza ”.

Mu minsi ishize, Leta y’u Rwanda, yaburiye Abanyarwanda ko batagomba kujya muri Uganda, kuko Abanyarwanda bafatirwayo, bagakorerwa iyicarubozo .

Si ubwa mbere abahanzi b’Abanyarwanda baretse kwitabira ibitaramo muri Uganda, mu Ukuboza 2018, Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Amerika The Ben, nawe yahagaritse gahunda yo kujya mu gitaramo yari yatumiwemo muri Uganda.

Mu myaka yashize, Charly na Nina bagiye bakora ibitaramo byiza muri Uganda bakanabona ibihembo, ndetse banakunze gukorana n’abahanzi b’Abagande.

Mu Kwezi kwa Nzeri uyu mwaka Charly na Nina barateganya kwitabira ibitaramo mu Bwongereza bari kumwe n’Umunyarwenya (comedian) w’Umugande witwa Alex Muhangi ndetse n’Umunya-Kenya Eric Omondi.

Abahanzi Charly na Nina bamenyekanye cyane mu ndirimbo zabo zirimo, Indoro, Owoma, Agatege, bakaba barashoboye kwigarurira imitima y’abakunda umuziki mu Rwanda no mu karere, cyane cyane muri Uganda no mu Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka