Comedy Knights na Daymakers batangije umushinga wo gusetsa abanywi mu tubari ku buntu

Uhereye mu mpera z’iki cyumweru, abanyarwenya ba Comedy Knights bafatanyije na Daymakers, baratangira umushinga wabo wo gusetsa ku buntu abanywi bo mu tubari dutandukanye bahereye i Remera muri 514 Resto Bar.

Aba basore bavuga ko uyu mushinga ari igerageza bakoze bashaka kureba ko hari igihe kizagera bakajya bakorera ibitaramo mu tubari cyangwa ahandi mu nyubako zikorerwamo ubucuruzi.

Ubusanzwe, ibitaramo byo gusetsa byajyaga bibera mu nyubako nini ziteguwe neza, ndetse ababyitabiriye bakishyura atari make, ariko ubu bizaba ari ubuntu.
Igitaramo cya mbere gifatwa nk’igerageza ry’umushinga, kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019, kikazahuza Michael Sengazi usanzwe witabira ikiganiro cya televiziyo cyo gusetsa gica kuri Canal+ Afrique cyitwa ‘Parlement du Rire’.

Icyo gitaramo kandi kiritabirwa na Babu umwe mu bashinze Comedy Knights. Mu bandi banyarwenya bacyitabira harimo Joshua na George n’abasore bo muri Daymakers barangajwe imbere na Clapton Kibonke.

Michael Sengazi yabwiye Kigali Today ko bagiye gukora umwitozo udasanzwe mu rwego rwo gukundisha abantu ibitaramo bya Comedy no kwamamaza uburyo bushya bwo gusetsa.

Yagize ati “Ni uburyo bushya twahisemo bwo gukora ibitaramo kugira ngo abantu barusheho kubikunda, wenda nitubona babikunze tuzakomeza”

Comedy Knights na Daymakers, ni amatsinda abiri akomeye hano mu Rwanda ahitamo gukorana mu bitaramo byinshi mu rwego rwo guhuza imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka