Umuziki urimo amafaranga, ariko bisaba kubyitwaramo neza - Lion King

Umuhanzi Kivumbi King uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Lion King”, ni umwe mu banyempano b’abahanzi bakiri bato bari kuzamuka mu Rwanda. Uretse kuba ari umusizi, aho yagiye atwara ibihembo bitandukanye, ni umuhanzi w’indirimbo, aho akunze gukora indirimbo mu njyana ya “Afro Pop”

Avuga ko mu minsi ishize ibijyanye no kuririmba atabishyiragamo imbaraga cyane, ku buryo nyinshi mu ndirimbo ze usanga abantu batazizi cyane, ahubwo ngo yari ahugiye mu busizi bw’Imivugo. Kuri ubu, Lion King, avuga ko afitiye byinshi abakunzi b’indirimbo ze, ndetse ko afite gahunda yo kuzimenyekanisha cyane, zikagera kuri benshi kuko ubutumwa atanga, bureba abantu mu byiciro binyuranye.

King, Ahamya ko ubuhanzi bwakugeza kure, ariko ko bisaba kubyitwaramo kigabo. Yagize ati “Umuziki wakugeza kure, urimo amafaranga, ndetse wakugeza aho ubusizi butakugeza. Gusa bisaba kwihangana kandi ugakora utaruhuka”.

Lion King, kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo shya yise “Madam”, aho aba abwira umukunzi we ko yifuza kumwita Madam.

Yumve hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe!! Mbanje kubashimira ku bw’amakuru meza mutujyezaho. Ikinteye kubandicyira nifuzaga gusaba training zijyendanye n’akazi k’itangazamukuru nize civil engineering ariko nkunda itangazamakuru cyane cyane imikino n’imyidagaduro ku buryo mbonye amahirwe nabikora neza. Murakoze

Ntambara ezechias yanditse ku itariki ya: 14-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka