Miss Bright INES wari utegerejwe yamaze gutorwa

Umutoni Adeline,Umukobwa w’imyaka 22 uvuka mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, ni we wambitswe ikamba rya Miss Bright INES.

Miss Umutoni Adeline
Miss Umutoni Adeline

Umutoni avuga ko icyizere agiriwe atazagipfusha ubusa, akazahagararira neza Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri.

Umuhango wo gutoranya Nyampinga uhiga abandi mu bwenge wateguwe na INES-Ruhengeri. Wabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 03 Mata 2019, ahatoranyijwe nyampinga mu bakobwa 13 bari baratsinze amajonjora.

Uwo muhango witabiriwe n’abantu banyuranye, biganjemo abiga muri iryo shuri, aho icyumba cy’inama cy’ishuri rya INES-Ruhengeri cyari cyakubise cyuzuye. Kwinjira ku banyeshuri byari amafaranga 500, abasanzwe bakishyura 1000, mu gihe mu myanya y’icyubahiro kwinjira byari 2000.

Nyuma y’imyiyereko yari ibereye ijisho, baseruka mu mbyino za kinyarwanda, abo bakobwa bagiye babazwa ibibazo binyuranye n’abagize akanama nkemurampaka mu rurimi rw’ikinyarwanda, nyuma bagasobanura imishinga yabo mu rurimo bihitiyemo aho abenshi ari abakoresheje icyongereza.

Gateka Filly Chersy ukomoka mu gihugu cy'u Burundi ni we wabaye igisonga cya mbere
Gateka Filly Chersy ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ni we wabaye igisonga cya mbere

Akanama nkemurampaka kari kayobowe na Mwiseneza Josiane (Miss Popularity 2019) kagiye gaha abo bakobwa umwanya uhagije bagasubiza ibibazo babajijwe bagasobanura n’umushinga wabo.

Ku ikubitiro, abakobwa umunani ni bo basezerewe, hasigara batanu bari bategerejwe gutorwamo Miss n’abamwungirije babiri.

Abo bakobwa batanu bari bategereje gutorwamo Miss ni Gateka Filly Chersy, Igirimpuhwe Witness, Isimbi Grene, Umutoni Adeline na Benigne Muhongerwa Paradis.

Umutoni Adeline, ni we watorewe kuba Miss Bright INES, Gateka Filly Chersy aba igisonga cya mbere, mu gihe Benigne Muhongerwa yatorewe kuba igisonga cya kabiri.

Ababaye ibisonga bya Miss bahembwe mudasobwa igendanwa, mu gihe Miss yahembwe mudasobwa, n’ubundi bufasha bunyuranye azifashisha mu bikorwa bye, haba mu ngendo azagirira mu mahanga no mu marushanwa anyuranye azitabira.

Miss Mwiseneza Josiane (hagati) ni we wari ukuriye akanama nkemurampaka
Miss Mwiseneza Josiane (hagati) ni we wari ukuriye akanama nkemurampaka

Umutoni Adeline, umukobwa ufite umushinga wo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, nyuma yo gutorwa yatangarije Kigali Today ko amahirwe abonye atagiye kuyapfusha ubusa.

Ati “Ndatunguwe ariko ntabwo ari cyane. Buri wese yumvaga ikamba yaritwara. Iri kamba ni nk’umuryango ufungutse mu buzima bwanjye.”

“Hari aho ntabashaga kugeza ijwi ngiye kurigeza, INES ngiye kuyihagararira nka nyampinga w’ubwenge nk’uko bangiriye icyizere bakantora, kandi nzakora ibishoboka mpeshe ishema ishuri ryanjye rya INES″.

Gateka Filly Chersy, umukobwa uturuka mu gihugu cy’u Burundi wabaye igisonga cya mbere, avuga ko urwego agezeho rumushimishije.

Ati “Byanshimishije cyane kuba mbaye igisonga, byose mbikesha gutinyuka ngasohoka imbere y’abandi. Iri shuri rya INES nararikunze cyane, ryanyakiriye neza mvuye iwacu i Burundi, ndyoherwa no kuhaba kandi n’abigisha dufite barashoboye″.

Gutora Miss w’Ubwenge ngo ni igikorwa cyo guteza imbere abari n’abategarugori, mu kubafasha kurushaho kwigirira icyizere nk’uko bivugwa na Padiri Dr Hagenimana Fabien, Umuyobozi wa INES Ruhengeri.

Ati “Twateguye Miss Bright INES kugira ngo duteze imbere abari n’abategarugori biga muri INES Ruhengeri, kugira ngo bashobore kwigirira icyizere kandi bashobore no kutugaragariza ko bashoboye, kuzagira icyo bigezaho n’icyo bageza ku gihugu. Twashingiye ku bwenge, kumenya guhanga umushinga no ku muco wacu, kandi ni igikorwa kizakomeza″.

Padiri Hagenimana avuga kandi ko muri INES-Ruhengeri, mu gutora Miss badashingira ku bwiza bw’inyuma nk’uko bikorwa ahandi, ahubwo ko bashingira mu bushobozi bwo mu mutwe.

Agira ati“ Bitandukanye n’ubu Miss busanzwe, aho usanga bakoreshe metero ngo bapime, uyu areshya ate, uyu apima ibiro bingahe. Hano icyo twapimaga ni ukureba icyizere n’uburyo umukobwa agaragaza ubwenge afite bwo mu mutwe nk’umuntu ufite ejo hazaza, kandi uzashobora kwiteza imbere agateza n’igihugu imbere, ni bwo butumwa INES-Ruhengeri ifite″.

Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri buvuga ko umushinga wa Miss Bright INES watowe, wo kurwanya igwingira mu bana, uzafashwa n’ishuri mu kurushaho kunozwa no kugera ku ntego.

Ni ibirori byamaze igihe cy’amasaha atandatu aho umuhango wafunguwe ku mugaragaro saa moya z’umugoroba, Miss amenyekana saa sita zirengaho iminota 30 z’ijoro.

Abakobwa 13 batowemo Miss Bright INES mu myambaro ya kinyarwanda
Abakobwa 13 batowemo Miss Bright INES mu myambaro ya kinyarwanda
Miss ucyuye igihe yari yitabiriye ibyo birori atanga n'ikamba amaranye imyaka itatu
Miss ucyuye igihe yari yitabiriye ibyo birori atanga n’ikamba amaranye imyaka itatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka