Young Grace yahimbiye indirimbo umwana we utaravuka

Marie Grace Abayizera uzwi nka Young Grace witegura kubyara imfura ye, yamaze no kumuhimbira indirimbo yise “Diamante”, izina n’ubundi azita umwana we.

Young Grace yahimbiye indirimbo "Diamante" utaravuka
Young Grace yahimbiye indirimbo "Diamante" utaravuka

Muri iyi ndirimbo, Young Grace avuga ko harimo impanuro nyinshi umubyeyi wese yaha umwana we, ndetse no kumwaturiraho amagambo meza.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today, Young Grace yagize: “Umwana wawe icyo umwaturiyeho kimubaho, ni byiza rero gutangira kumuvugaho ibyiza ataranavuka, ukitegura kuzamurera no kumugira inama ku buzima bwo ku isi”.

Young Grace avuga ko buri mubyeyi witegura kubyara yatura umwana we iyi ndirimbo, dore ko nubwo we azabyara umukobwa, yahisemo kuririmba ibitsina byombi kugira ngo buri wese azayisangemo.

Hari n’abandi bahanzikazi benshi, bagiye baririmba indirimbo, bakazitura abana babaga bagitwite.

Twavuga nka “A new day has come” Celine Dion yahimbiye umuhungu we, “Si tu savais”, Axelle Red yaririmbiye umukobwa we Janelle, “All I need”, Christina Aguilera yahimbiye umuhungu we Max Liron, n’abandi.

Christina Aguilera agitwite imfura ye Max, yamuhimbiye indirimbo “All I need”
Christina Aguilera agitwite imfura ye Max, yamuhimbiye indirimbo “All I need”

Iyi ndirimbo “Diamante”, izajya hanze kuwa kane tariki ya 27 Kamena 2019.

Kanda hano urebe agace gato k’indirimbo “Diamante”

Voir cette publication sur Instagram

Coming Soon.....😘

Une publication partagée par Young Grace Rwandan Artist (@younggrace_abayizera) le

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka