Young Grace yahimbiye indirimbo umwana we utaravuka
Marie Grace Abayizera uzwi nka Young Grace witegura kubyara imfura ye, yamaze no kumuhimbira indirimbo yise “Diamante”, izina n’ubundi azita umwana we.
Muri iyi ndirimbo, Young Grace avuga ko harimo impanuro nyinshi umubyeyi wese yaha umwana we, ndetse no kumwaturiraho amagambo meza.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today, Young Grace yagize: “Umwana wawe icyo umwaturiyeho kimubaho, ni byiza rero gutangira kumuvugaho ibyiza ataranavuka, ukitegura kuzamurera no kumugira inama ku buzima bwo ku isi”.
Young Grace avuga ko buri mubyeyi witegura kubyara yatura umwana we iyi ndirimbo, dore ko nubwo we azabyara umukobwa, yahisemo kuririmba ibitsina byombi kugira ngo buri wese azayisangemo.
Hari n’abandi bahanzikazi benshi, bagiye baririmba indirimbo, bakazitura abana babaga bagitwite.
Twavuga nka “A new day has come” Celine Dion yahimbiye umuhungu we, “Si tu savais”, Axelle Red yaririmbiye umukobwa we Janelle, “All I need”, Christina Aguilera yahimbiye umuhungu we Max Liron, n’abandi.
Iyi ndirimbo “Diamante”, izajya hanze kuwa kane tariki ya 27 Kamena 2019.
Kanda hano urebe agace gato k’indirimbo “Diamante”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|