Abiga muzika basabwe gukunda kwiga kurusha gukorera amafaranga

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA buravuga ko abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakwiye gushyira imbere kwiga kuruta gukorera amafaranga.

Mukazayire avuga ko hakwiye gushyirwaho amategeko y'ishuri agaragaza buri tandukaniro hagati y'ibikorwa by'abanyeshuri n'akazi bakora
Mukazayire avuga ko hakwiye gushyirwaho amategeko y’ishuri agaragaza buri tandukaniro hagati y’ibikorwa by’abanyeshuri n’akazi bakora

Iki kigo kivuze ibi, nyuma y’uko hari abanyeshuri biga mu ishami ry’umuziki mu ishuri ry’ubugeni rya Nyundo, bavuga ko ishuri ribakoresha mu bitaramo byishyurwa amafaranga, ntibagire ayo bahabwa kandi bo baba bumva bakoze.

Abanyeshuri bavuga ko ibyo bakora ari akazi bagakwiye guhemberwa, naho ishuri ryo rikavuga ko ibyo bakora ari ukwimenyereza umwuga.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura ibigo by’ubumenyi ngiro muri WDA Habiyambere Ildephonse, avuga ko icya mbere abanyeshuri bagomba kumva ari uko baje kwiga bataje mu kazi.

Avuga ko bashyira imbere amasomo kuko ibyo bakora bakabyitiranya n’akazi kagombye guhemberwa nta shingiro bifite kuko imenyereza mwuga riteganywa na WDA ari amasaha 70% by’ayo biga.

Amasaha 30% yandi ngo aharirwa amasomo ariko ngo n’ubundi imenyereza mwuga byaba byiza rimaze igihe kirekire, kandi ko abiga muzika nta handi bazarikura usibye gukora ibyo bitaramo.

Habiyambere avuga ko abanyeshuri baje kwiga bataje gukorera amafaranga
Habiyambere avuga ko abanyeshuri baje kwiga bataje gukorera amafaranga

Avuga ko byaba ngombwa ahubwo ayo masaha akiyongera kugira ngo n’abo bavuga ko badahabwa amahirwe yo gusohoka babone aho bajya gukorera.

Habiyambere ariko na we yemera ko imibereho y’abana mu kazi cyangwa mu imenyereza mwuga igomba kwitabwaho kugira ngo bakore bafite umwete kandi ibyo bakora bibagirire akamaro bikagirire n’ishuri.

Icyakora ibyo guhembwa byo uyu muyobozi abitera utwatsi, akavuga ko gahunda y’ibigo by’ubumenyi ngiro igamije kwigisha abanyeshuri ku murimo kandi ko ibyo bakora bifasha ibigo aho kujya mu mifuka y’abanyeshuri.

Atanga urugero rw’intebe ziri gukorwa na kimwe mu bigo byigisha imyuga mu Ntara y’Amajyepfo zigakwirakwizwa hirya no hino mu mashuri kandi abanyeshuri ntibabone ho amafaranga kuko icyo bakuramo ari ubumenyi.

Avuga ko nk’ikigo cya Mpanda TVET School gikora amasafuriya manini yo gutekamo kikayagurisha n’ibindi bigo by’amashuri kandi amafaranga akaba ay’ikigo n’ibikoresho bikenerwa ngo umunyeshuri yigire ku bikoresho nk’ibyo bikomeye.

Agira ati “Ntabwo amafaranga yavuye mu byakozwe n’ishuri n’abanyeshuri bajya bayagabana ngo ishuri rizagire aho rigera, ayo mafaranga tuba tuzi uko yinjiye, natwe tubaha ibiraka, hari akoreshejwe nabi dufite abo tubibaza, abanyeshuri nta mpungenge bakwiye kugira rero”.

“Turifuza ko ahubwo abo bavuga ko bakoze imenyereza mwuga imyaka itatu, bakumva ko ari amahirwe bagize kuko mwumvise ko hari n’abataragiye babona ayo mahirwe”.

Abayobozi n'abanyeshuri bafashe umwanya wo kuririmbana indirimbo
Abayobozi n’abanyeshuri bafashe umwanya wo kuririmbana indirimbo

Naho ku bijyanye no kuba hari ibikoresho bidahagije mu kigo cy’ishuri kandi kinjiza amafaranga, WDA ngo ifite gahunda yo kongera ibikoresho birimo n’imodoka ubu yamaze kugurwa izajya itwara abanyeshuri mu imenyereza mwuga no mu mirimo ikigo gikuramo inyungu.

Igaragaza kandi ko abafite ikibazo cyo kubura akazi, hagiye kongerwa amashuri azatuma bagera ku mpamya bumenyi nk’iz’abize Kaminuza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Ntigengwa John agira inama abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ishuri kurangwa n’indangagaciro zo kubahana, kwiyubaha n’ubupfura.

Avuga ko iyo muri iki kigo barangwa n’indangagaciro Nyarwanda ibibazo byahavutse biba byarabonewe umuti ntibigere kure.

Umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo avuga ko ibyabaye hari isomo bimusigiye kandi bigiye gukosorwa abanyeshuri bakamenya inshingano zabo kandi ubuyobozi bukamenyesha abanyeshuri n’ababyeyi inshingano zabo.

Gusa ngo abashaka kuzajya bakora bahembwa bo nta mwanya bafite ku ishuri kuko icyabazanye ari ukwiga atari ugukorera amafaranga.

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika rya Nyundo, bo basaba ko habaho gutandukanya icyitwa imenyereza mwuga bakora mu bitaramo byishyura amafaranga n’akazi gahemberwa.

Aba bayenshuri ndetse n’abarangije muri iri shuri bagaragaza ko bakoreshwa akazi mu bitaramo hirya no hino kandi ishuri rikishyurwa amafaranga ariko abanyeshuri ntibaboneho na makeya, bikitwa imenyereza mwuga kandi bakoze.

Bill Ruzima wasomye amapaji nk’atanu y’ibibazo, byumvikanye ko afite ikibazo cy’imenyereza mwuga, imibereho y’abanyeshuri kimwe n’amafaranga bemererwa ariko ntibayahabwe mu bitaramo.

Agira ati, “Njyewe nize hano imyaka itatu, nakoraga akazi buri munsi, niba ako kazi nakoraga kaba ari imenyereza mwuga naba nararikoze iminsi isaga 1500, ubwo iryo ni imeneyereza mwuga rihe kandi hari bagenzi banjye batigeze barijyamo n’umunsi umwe”?

“Twifuje ko twajya twishyurwa akazi dukora dore ko bamwe muri twe tuba tunafite ibibazo kuko nigeze gusaba ko twishyurwa mfite umubyeyi urwaye, ariko baranseka aho kunsubiza”.

Abanyeshuri kandi bagaragarije inzego zitandukanye z’abayobozi barimo na Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, ko hari n’igihe Ubuyobozi bw’ikigo busumbanya abana bagomba kujya mu kazi n’imenyereza mwuga.

Mu minsi ri imbere ibikoresho n'abarimu biratangira kongerwa kugira ngo banyeshuri bisanzure kandi barusheho kugira ubumenyi buhagije
Mu minsi ri imbere ibikoresho n’abarimu biratangira kongerwa kugira ngo banyeshuri bisanzure kandi barusheho kugira ubumenyi buhagije

Mu bindi bibazo hari mo kuba abarangiza kwiga babangamirwa n’ibiraka bihabwa ishuri bigatuma batabona akazi, ndetse bakaba barategereje Kaminuza basezeranyijwe bagaheba.

Hakwiye kuvugururwa amategeko agenga ishuri ryigisha muzika rya Nyundo
Nyuma yo kumva ibyo bibazo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe gutegura ibirori bya Leta (Rwanda Convetion Bureau, RCB), rugaragaza ko bimwe mu bitaramo aba banyeshuri batumirwamo ruba rubizi kuko ari na rwo ruba rwabatumiye.

Uru rwego kandi koko runishyura ishuri rikanakoresha abanyeshuri, akazi gakomatanyije n’imenyereza mwuga, amafaranga akishyurwa ishuri.

Umuyobozi wa RCB nelly Mukazayire, agaragaza ko hari ibitaragenze neza ariko bituruka ku kuba ikigo nta mategeko akigenga cyashyizeho asobanura neza ibijyanye n’akazi abanyeshuri bakora ndetse n’imenyereza mwuga.

Agaragaza ko iyo ubuyobozi bw’ikigo buba bwaramenyesheje abanyeshuri itandukaniro riri hagati y’imenyereza mwuga n’akazi gahemberwa ibyo bibazo biba byarakemutse cyangwa ntibinabeho.

Avuga ko niharamuka hashyizweho amategeko agenga ishuri (reglement d’ordre interne) atandukanya buri ngingo ikaganirwaho n’ubuyobozi bw’ikigo ndetse n’abahagarariye abanyeshuri bitazongera guteza ibibazo.

Ruzima avuga ko byari bikwiye ko amafaranga bakorera atajya yishyurwa ngo abayakoreye bavuremo aho
Ruzima avuga ko byari bikwiye ko amafaranga bakorera atajya yishyurwa ngo abayakoreye bavuremo aho

Ati “Ibi ni ibibazo bitakagobmye guhagurutsa abayobozi bangana gutya ariko ubwo twaje turabikemura ni ngombwa ko abana bamenya uko akazi bakoze kagenze kandi bagafatwa neza igihe cyose bagiye mu kazi n’imenyereza mwuga”.

“Nanjye umwana ari uwanjye sinabura kugira impungenge z’imibereho ye n’iyo araye muri ibyo birori n’ibitaramo, niba harabayeho gufatwa nabi koko icyo ni ikibazo tugomba kuganiraho n’ubuyobozi bw’ikigo kigakemuka burundu”.

Mukazayire nawe yongeraho ko abanyeshuri bakwiye kwiga badategereje guhembwa ariko ko uko ikigo kigenda kinjiza kandi kikaba kigiye kugenerwa ingengo y’imari gikoresha, ayo mafaranga kinjiza akwiye kugaragazwa uko akoreshwa.

Bibaye ngombwa ngo ayinjijwe akaba yakurwaho ayunganira amafaranga y’ishuri kuko ari mesnhi ugereranyije n’ubushobozi bw’ababyeyi, mu gihe kandi hakoreshejwe abahoze biga muri iri shuri hakabaho uburyo bagenerwa makeya ajyanye n’akazi bakoze.

Agira ati, “Amafaranga ibihumbi 120 y’ishuri mwaka ni mesnhi ku rwego rw’ababyeyi duciriritse, ariko birashoboka ko nk’ayo mwinjije havaho 10% akunganira ayishyurwa ishuri, 5% akishyurwa izo ngendo n’ibikoresho, andi na yo akagenerwa ibindi ishuri rikarushaho kwiyubaka”.

Umuyoboziwa Nyundo Music school avuga ko hari ibigiye guhinduka ubwo ishuri ribonye ingengao y'imari rikoresha
Umuyoboziwa Nyundo Music school avuga ko hari ibigiye guhinduka ubwo ishuri ribonye ingengao y’imari rikoresha

Gukora imenyereza mwuga igihe kirekire ni amahirwe ku banyeshuri

Asubiza ku kuba hari abanyeshuri bakora akazi cyangwa imenyereza mwuga igihe kirekire kurusha abandi, umuyobozi wa RCB yagaragaje ko ntacyo abona bibangamyeho ku bagize ayo mahirwe, ko ahubwo abatayabona ari bo bakwiye gushakirwa uko bayabona.

Avuga ko ayo mabwiriza n’amategeko agenga ikigo n’imyitwarire y’abanyeshuri azagaragaza igihe runaka nibura umunyeshuri agomba kumara mu imenyereza mwuga, naho kuba bakora cyane kurusha abandi, ngo n’ubundi birumvikana baba babarusha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka