Bamfashije byose, ndabashimira - Uwabyaye umwana akamwitirira UCI

Umubyeyi witwa Abimpaye Gentille, yise umwana we w’umukobwa Ange UCI Noella, kubera ko yamubyaye yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, iherutse kubera mu Rwanda, agashimira cyane Leta yamufashije bituma abyara neza ndetse akitabwaho no mu bundi buryo.

Abimpaye Gentille n'umwana we UCI
Abimpaye Gentille n’umwana we UCI

Abimpaye avuga ko inda yamufashe tariki 27 Nzeri 2025 ubwo yari yitabiriye gufana isiganwa ry’amagare nk’abandi bose kuri Kigali Convention Center, aho abasiganwaga bahagurukiraga.

Ati "Narimo mfana umuntu wa nyuma nzamuye amaboko nk’abandi, binanira kongera kuyazamura indi nshuro kuko inda yahise imfata".

Abimpaye avuga ko imbangukiragutabara yahise ihagera imugeza ku bitaro bya Kacyiru, yibaruka umwana w’umukobwa.

Mu byo ashima harimo kuba yarakiriwe neza ndetse agahabwa serivisi z’ubuvuzi, nubwo nta bwisungane mu kwivuza yari afite.

Icyamukoze ku mutima cyane ni uburyo Leta yamwitayeho ikamufasha akabyara umwana, akabona imyenda yo kwambara ndetse na we akabona igikoma cy’ababyeyi n’ifunguro ryiza.

Kuba yarise umwana we UCI ngo bizajya bimwibutsa ko umukobwa we yavutse igihe isiganwa ry’Amagare ku Isi ryaberaga mu Rwanda.

Gusa Abimpaye agira inama ababyeyi ko igihe batwite, badakwiye kwitwara nk’abasitari ahubwo bakwiriye kwigengesera, ndetse baba bagiye ku rugendo bagateganya ko bashobora gufatwa n’inda bakitwaza imyenda y’uruhinja ndetse n’iy’umubyeyi.

Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yabereye mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda, kuva ku itariki 21 Nzera kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka