
Ni umukino watangiye ku masaha adasanzwe mu Rwanda kuko watangiye saa munani z’igicamunsi nk’uko byari biteganyijwe ariko bitishimishije Pyramids FC binyuze ku mutoza wayo Krunoslav Jurcic wavuze ko ataribyo byerekana ko umupira uri gutera imbere.Ikipe ya APR FC yatangiye umukino isatira nk’ikipe iri mu rugo binyuze kuri Mugisha Gilbert wakinaga uruhande rw’ ibumoso imbere.

Igice cya mbere cyaranzwe no kuba umukino utuje, aho amakipe yombi yakomeje kwigana ariko ukabona ko Pyramids FC ari nziza kurusha APR FC.Ku munota wa 29 Abdelsabour wa Pyramids FC yasimbuwe hinjiramo Abdelrahim Mohamed nyuma y’imvune yagize. Abdelrahim akigera mu kibuga yateye ishoti ashaka gutungura umunyezamu Ishimwe Pierre ariko umupira unyura ku ruhande.

Ku munota wa 39 APR FC yabonye uburyo bwiza ku mupira wazamukanywe neza na William Togui maze awuha Mugisha Gilbert gusa wawuteye akawutera hanze y’izamu. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira APR FC yabonye ubundi butyo ku mupira Ruboneka Bosco yatereye hagati mu kibuga ashaka gutungura umunyezamu wa Pyramids FC ariko unyura hanze y’izamu gato, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri APR FC yahushije uburyo bukomeye cyane bwari kuvamo igitego, ubwo rutahizamu William Togui yateraga umupira uremereye n’umutwe nyuma y’uko wari uhinduriwe iburyo neza na Ruboneka Jean Bosco ariko umunyezamu El Shenawy awushyira muri koroneri.

Ku munota wa 49 Pyramids FC yabonye igitego gifungura amazamu nyuma y’uko APR FC ikoreye amakosa ku ruhande rw’ibumoso inyuma, kapiteni Niyomugabo Claude yatakaje, maze rutahizamu Fiston Kalala Mayele akawutwara. Uyu rutahizamu yahise atera ishoti rikomeye cyane mu izamu rya Ishimwe Pierre umupira uruhukira mu
izamu.

Ku munota wa 62 Memel Raouf Dao yahushije uburyo bwiza imbere y’izamu rya Pyramids FC ku mupira yari ahawe na Mugisha Gilbert agatera ishoti ariko umupira ukajya hejuru y’izamu. Ku munota wa 65 APR FC nayo yarokotse nyuma y’ishoti rya kure Abdelrahim Mohamed yateye maze umunyezamu Ishimwe Pierre umupira akawukuramo. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahushije ubundi buryo ubwo Memel Raouf Dao yateraga irindi shoti ariko naryo rigashyirwa muri koruneri n’umunyezamu El Shenawy itagize icyo itanga.

Ku munota wa 70, umutoza wa Pyramids Jurcic yahawe ikarita itukura nyuma yo kugaragara kenshi atishimira imyanzuro y’umusifuzi. APR FC yakomeje kugerageza uburyo bwinshi, ariko umunyezamu wa Pyramids FC agatabara kugeza ubwo nko ku munota wa 80 Mamadou Sy winjiye mu kibuga asimbuye William Togui ku munota wa 74, yatsindaga igitego ariko abasifuzi bakavuga ko yarariye.
APR FC yahushaga uburyo bwinshi yakosowe na Pyramids FC ku munota wa 85 ubwo Fiston Kalala Mayele yakiraga umupira mwiza yahawe na Abdelrahim Mohamed ari hagati ya ba myugariro ba APR FC barimo Niyigena Clement wanabanje kurega ko yaraririye. Uyu rutahizamu wari muri aba ba myugariro ,yabatwaye umupira, aherekezwa na Nshimiyimana Yunusu kugeza ateye umupira ukomeye ugendera hasi, mu izamu agatsinda igitego cya kabiri.

Mu minota ya nyuma APR FC yakomeje kugerageza uburyo yakwishyura, ariko umunyezamu wa Pyramids FC akomeza kubabera ibamba, ari nako isimbuza aho Fitina Omborenga yasimbuye Byiringiro Gilbert gusa umukino urangira, itsinzwe ibitego 2-0.


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|