
Uyu musore wari umaze igihe ari kurwana no kugaruka mu kibuga neza, nyuma yo kumara amezi atandatu adakina kubera imvune, yashyizwe ku rutonde ruvuguruye rwashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko atari yagaragaye ku rwa mbere rwatangajwe tariki 1 Ukwakira 2025.
Imanishimwe aje yiyongera kuri Niyomugabo Claude wanakinnye ku ruhande rw’ibumoso inyuma mu mikino ibiri yari yabanje aho Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 agatsindwa na Nigeria 1-0.
Amavubi azakira Benin tariki 10 Ukwakira 2025, saa kumi n’ebyiri kuri Stade Amahoro mu gihe tariki 14 Ukwakira 2025 azasura Afurika y’Epfo.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|