Musanze FC yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026

Ikipe ya Musanze FC yashyize hanze imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026 mu gihe umaze hafi ukwezi utangiye.

Ni imyambaro iri mu byiciro bitatu aho umwenda izajya ikoresha mu mikino yakiriye yiganjemo umutuku mwinshi umanuyemo uturongo duto turi mu ibara ry’umweru ku mupira mu gihe amakabuturu ari umutuku hose. Igihe iyi kipe izajya iba yasohotse izajya ikoresha imyambaro irimo umweru mwinshi hejuru ku mupira urimo uturongo duto turi mu ibara ry’umutuku naho amakabutura akaba umweru gusa.

Iyi kipe kandi yanamuritse unwambaro wa gatatu izajya ikoresha, aho uyu wo wiganjemo ibara ry’icyatsi ariko ukagaragaramo amabara yayo isanzwe yambara ariyo umutuku n’umweu mu gihe amakabutura ari icyatsi.

Iyi myambaro yose ihuriye ku kuba ku mupira imbere mu gatuza hagaragaraho ingagi mu gihe ahagana hasi hagaragara ibirunga, nka bimwe mu byiza nyaburanga bigaragara mu karere ka Musanze.

Mu mikino ibiri ya shampiyona 2025-2026 imaze gukinwa, Musanze FC yatsinzemo umwe ubwo yatsindaga AS Kigali 1-0 ku munsi wa kabiri mu gihe yari yabanje gutsindwa na Mukura VS 1-0 ku munsi wa mbere.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka