
Ni urutonde rw’agateganyo rwashyizwe hanze kuri uyu wa mugoroba aho rwiganjemo abakinnyi bakinnye imikino ibiri iheruka ya Nigeria na Zimbabwe mu gihe hari umukinnyi umwe mushya ariwe Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FC yo muri Azerbaijan igihugu gikinamo myugariro Mutsinzi Ange Jimmy.
Uyu musore wahamagawe ku nshuro ya mbere mu Amavubi, akina asatira akaba kugeza aho shampiyona igeze ku munsi wa gatandatu amaze gutsinda ibigego bitatu.Abakinnyi bahamagawe, bazahurira mu mwiherero nyuma y’imikino ya shampiyona iteganyijwe mpera z’iki cyumweru haba hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu abakina hanze bakinamo.
Amavubi aheruka gutsindwa na Nigeria 1-0 akanatsinda Zimbabwe 1-0 ku ku munsi wa karindwi n’uwa munani, azakira Benin mu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzabera kuri Stade Amahoro, tariki 10 Nzeri 2025, saa kumi nebyiri z’umugoroba mu gihe tariki 14 azasura Afurika y’Epfo ku mjnsi wa cumi unasoza uyu mukino.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|