
Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, utangirana imbaraga ku mpande zombi, aho iminota 15 ya mbere yawo yaranzwe no gusatirana ku makipe yombi, yanerekanaga umupira nwiza abari muri Kigali Pele Stadium. Muri iyi minota ikipe ya Police FC niyo yabonye uburyo bukomeye bwayiranze aho ku munota wa gatatu yahushije uburyo bw’igitego ku mupira Byiringiro Lague yateye n’umutwe ugakubita umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 22 w’umukino ikipe ya Police FC yabonye igitego nyuma y’umupira watewe uvuye muri koruneri maze ba myugariro ba Rayon Sports bakanirwa kuwukura imbere y’izamu, kugeza kapiteni Nsabimana Eric Zidane atsindiye Police FC igitego. Muri iyi minota Police FC yagaragazaga ko iri kurusha Rayon Sports mu mikinire no gutanga imipira ikagera aho ijya binyuze mu kubonana neza.
Ku munota wa 30 w’umukino Rayon Sports nibwo yateye ishoti rya mbere rigana mu izamu rukumbi yanabonye mu mukino, ritewe na Tony Kitoga nyuma yo gukura umupira hagati mu kibuga acenga agatera umupira ukomeye ariko wakuwemo n’umunyezamu Niyongira Patience. Nyuma y’iminota ibiri, Police FC yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira Kwitonda Alain Bacca yahawe na Byiringiro Lague maze akaroba umunyezamu Pavelh Ndzila barebabanaga ariko ugafata igiti cy’izamu.
Police FC yakomeje kugaragaza umukino mwiza imbere ya Rayon Sports yatakazaga imipira cyane ndetse ubona ko imbere hayo hatari ibisubizo byinshi byatuma haboneka ibitego, dore ko yaba Tambwe Gloire wari ibumoso na Tony Kitoga wari iburyo yewe na rutahizamu Habimana Yves nta bintu bikomeye bakoraga. Ibi ariko byanajyanaga no kuba Bigirimana Abedi wari ufite akazi ko kubaha imipira yacungirwaga hafi n’abakinnyi ba Police FC byatumye igice cya mbere kirangira iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza, ikuramo Habimana Yves ishyiramo Aziz Bassane. Iyi kipe yatangiye yisirisimba imbere y’izamu rya Police FC ndetse ku ku munota wa 49 Bigirimana Abedi yakirira umupira ku rubuga rw’amahina, agerageza gutera ishoti mu izamu hikangwa penaliti ariko abasifuzi bayobowe na Rulisa Patience bavuga ko ntacyabaye. Nyuma y’umunota umwe Rayon Sports yongeye kubona kufura, hanze y’urubuga rw’amahina iterwa na Tony Kitoga wateye ishoti rikomeye ariko rica muri santimetero nkeya uvuye ku giti cy’izamu.
Rayon Sports yagiye ikora impinduka, nk’aho yakuyemo Niyonzima Olivier Seif wasimbuwe na Harerimana Abdelaziz, byari bivuze ko Ndayishimiye Richard akina hagati yugarira, Bigirimana Abedi akamukina imbere uyu musore wari winjiye agakina inyuma ya Tambwe Gloire wakinaga nka rutahizamu. Nyuma y’iminota micye kandi, Tony Kitoga yavuyemo asimburwa na Ishimwe Fiston wahise ajya mu mwanya wa Abdelaziz wahise anyura imbere ku ruhande rw’iburyo.
Mu bihe bitandukanye, uko Rayon Sports yasimbuzaga niko Police FC nayo yakoraga impinduka aho yakuyemo Emmanuel Okwi igashyiramo Mugisha Didier mu gihe Kwitonda Alain Bacca yasimbuwe na Mugiraneza Frodouard naho ku munota wa 87 Ani Elijah agasimbura Byiringiro Lague. Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Police FC ikiyoboye umukino n’igitego 1-0 hongerwaho itandatu nayo yarangiye nta gihindutse, Rayon Sports itsinzwe umukino wa kabiri yikurikiranya, nyuma yo gutsindirwa muri Tanzania na Singida Black Stars tariki 27 Nzeri 2025, ikanasezererwa muri CAF Confederation Cup 2025-2026.

Rayon Sports irakurikizaho umukino uzayihuza na Gasogi United ku munsi wa gatatu wa shampiyona uteganyijwe tariki 5 Ukwakira 2025 saa cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium mu gihe Police FC saa kumi nebyiri n’igice izahakirira AS Muhanga.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|