Umunani baboneye itike y’imikino ya nyuma ya PFL Africa i Kigali (Amafoto)

Mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2025, BK Arena yakiriye 1/2 cy’imikino y’irushanwa rya PFL Africa muri Mixed Martial Arts ’MMA’ ryitabirwe na Perezida Paul Kagame, abakinnyi umunani baboneramo itike gukina imikino ya nyuma.

Muri iri rushanwa rya PFL Africa hakinwa ibyiciro bine ari byo Bantamweight, Featherweight, Welterweight na Heavyweight.Mu cyiciro cya Bantamweight Umunya-Algeria Karim Henniene yatsinze Umunya-Angola Boulie Godogo aho ku mukino wa nyuma azahura n’Umunya-Afurika y’Epfo Nkosi Ndebele we watsinze Umunya-Zimbabwe Simbarashe Hokonya.

Mu cyiciro cya Heavyweight Umunya-Afurika y’Epfo Justin Clark watsinze Maxwell Djantou Nana ukomoka muri Cameroun azahura n’Umunya-Ivory Coast Abraham Bably we wasezereye Umunya-Nigeria Joffie Houlton. Mu cyiciro cya Welterweight Umunya-Cameroon Yabna N’tchala yatsinze mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe Emilios Dassi akaba ku mukino wa nyuma azahura n’Umunya-Angola Shido Boris we watsinze Octave Ayinda ukomoka muri Cameroon.

Muri Featherweight Umunya-Cameroon Alain Majorique yageze ku mukino wa nyuma asezereye Umunya-Guinnea Mohamed Camara aho azaharurira n’Umunya-Nigeria Wasi Adeshina muri 1/2 watsinze Umunya-Liberia Dwight Dassi.

Uretse Abanyarwanda batandukanye bari bitabiri iyi mikino, Perezida Paul Kagame yarebanye iyi mikino n’abarimo umunyabigwi muri iyi mikino Francis Ngaou ukomoka muri Cameroon akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya PFL Africa, ndetse na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire.

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma ya PFL Africa izaba mu Ukuboza 2025, ikabera muri Benin aho abazayitwaramo neza bazahembwa ibirimo ibihumbi 100$.

Ni imikino yarebwe na Perezida Paul Kagame
Ni imikino yarebwe na Perezida Paul Kagame

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka