Shampiyona ya Handball 2025-2026 igiye gutangira

Kuri uyu wa Mbere, Ishyirahamwe ry’ Umukino wa Handball mu Rwanda ryatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira tariki 12 Ukwakira 2025.

Ni shampiyona izatangira ikinirwa mu ntara eshatu, aho tariki 12 Ukwakira 2025, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru kazakira imikino izahuza Musanze HC na UR Huye, UR Huye na Gicumbi HT ndetse n’umukino uzahuza Gicumbi HT na Musanze HC.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Ruhango nako kazakira imikino itatu y’umunsi wa mbere, aho ES Kigoma izakina na UR Rukara, Nyakabanda HC igakina na ES Kigoma mu gihe UR Rukara izanahakinira na Nyakabanda HC.

Indi mikino y’umunsi wa mbere izabera mu karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba aho GS Tabagwe izakina na na ADEG Gituza, ADEG Gituza kandi igakina na APR HC mu gihe APR HC izongera ikahakinira na GS Tabagwe.

Iyi mikino yose izabera umunsi umwe, izajya ikinwa ku masaha ya saa tanu za mu gitondo, saa saba na saa cyenda z’igicamunsi.

Ikipe ya Police HC ifite igikombe cya shampiyona 2024-2025, ntabwo izagaragara mu mikino ku munsi wa mbere wa shampiyona kuko izaba iri mu mikino Nyafurika izabera muri Maroc.

Gahunda yose y'umunsi wa mbere wa shampiyona
Gahunda yose y’umunsi wa mbere wa shampiyona

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka