Police HC igiye gukina Champions League

Ikipe ya Police HC yegukanye igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya mbere 2024-2025 muri Handball igiye kwitabira imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika izabera muri Maroc.

Iyi kipe irahaguruka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, irahagurukana abakinnyi 16 igiye kwifashisha muri iri rusanga rya Champions League rizabera Casablanca muri Maroc kuva tariki 10 kugeza kuri 26 Ukwakira 2025.

Police HC iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe n’amakipe ya Zamalek, Al Ahly,
RED Star , ISK na Mekele 70 aho biteganyijwe ko izakina umukino wayo wa mbere tariki 11 Ukwakira 2025 ikina na Zamalek ku isaha ya saa tanu za mu gitondo.

Mbere y’uko ikipe ya Police HC yerekeza muri Maroc ,DIGP AP Jeanne Chantal Ujeneza yabifurije itsinzi anabibutatsa ko ari ikipe ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba kandi bakwiye no kugaragariza Afurika ko mu Rwanda hari handball ikomeye.

Abakinnyi 16 Police HC irajya muri iyi mikino Nyafurika:

1.Nshimiyimana Thimothee

2.Kwisanga Peter

3.Urangwanimpuhwe Guido

4.Hagenimana Fidele

5.Hakizimana Dieudonnee

6.Kubwimana Emmanuel

7.Niyonkuru Karim

8.Mbesutunguwe Samuel

9.Ineza Thierry

10.Mutuyimana Gilbert

11.Uwase Moise

12.Kayijamahe Yves

13.Ndayisaba Etienne

14.Akayezu Andre

15.Duteteriwacu Norbert

16.Habimana Jean Baptiste

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka