Kuwa gatandatu tariki 25/08/2012 habaye umukino w’umupira hagati ya Polisi y’akarere ka Nyabihu b’abakozi b’ako karere wari ugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’urugomo. Umukino warangiye abakozi b’akarere batsinze abapolisi ibitego 5-1.
Ku musozo w’uruzinduko rwayo mu Rwanda, Young Africans (Yanga) irakina umukino wa gicuti ya Police FC ku cyumweru tariki 26/08/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere yo gusubira muri Tanzania.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatsinze rayon Sport ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wahuje aya makipe, kuri uyu wa Gatanu atriki ya 24/8/2012, kuri stade Amahoro i Remera.
Ikipe ya Police FC yafashe icyemezo cyo kuzakinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa muri shampiyona itaha, bivuze ko abakinnyi bose b’abanyamahanga bayikiniraga batazongererwa amasezerano.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko inkunga atera irushanwa rya CECAFA atari ukuriteza imbere gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo guhuza abatuye aka karere mu rwego rw’iterambere.
Ikipe ya Young Africans (yanga) iri mu Rwanda kuva ku wa gatatu tariki 22/8/2012, irakirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri ku mugoroba wo ku wa kane tariki 23/08/2012.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryamaze gutangaza ko imikino ya gicuti izahuza u Rwanda na Nigeria mu baterengeje imyaka 17 izabera mu mujyi wa Calabar uherereye mu Majyepfo ya Nigeria.
Nyuma y’aho uwari umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, arangirije amasezerano ye, iyo kipe yafashe icyemezo cyo kugarura Eric Nshimiyimana wahoze ari umutoza wayo wungirije akaza kwirukanwa muri 2011 ashinjwa gukoresha uburozi.
Ubwo Manchester United yakinaga ikanatsindwa na Everton mu mukino wabaye ku wa mbere tariki 20/8/2012, abari ku kibuga batangajwe no kubona izina ry’umukinnyi Anderson ryanditse ku mwenda we ryanditse nabi.
Bamwe mu bana bari mu biruhuko batuye mu mujyi wa Nyanza barashinjwa n’ababyeyi babo kuba hari imikino imwe n’imwe yatangiye kubararura kugeza n’ubwo biba amafaranga y’iwabo.
Umunya-Cameroun, Alexandre Dimitri Song Billong, yamaze kuva mu ikipe ya Arsenal yari amazemo imyaka irindwi yerekeza muri FC Barcelone aguzwe miliyoni 15 z’ama Pounds.
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imikino (Right to play) usaba abantu cyane cyane urubyiruko n’abana kwitabira gukina, kuko bigira uruhare runini mu kubaka umubiri n’ubwonko.
Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza n’abafana bakuru ba Rayon Sport bitwa ‘Imena’, hafashwe icyemezo ko muri Nzeri uyu mwaka wa 2012 Rayon Sports igomba gusubira ku nkomoko yayo i Nyanza, ikazajya inaterwa inkunga n’ako karere.
Ubuyobozi bw’ Ishuri ry’imikino rya SEC (Sports Empowerment Club) riherereye Kicukiro mu mugi wa Kigali, bufite gahunda yo kubaka ikigo cy’imikino itandukanye kizatarwa Miliyoni 4,5 z’amadolari kizakubakwa mu gihe kingana n’imyaka itandatu.
Isaie Songa na Mouhamed Mushimiyimana bakina mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya SEC bazerekeza mu Bubiligi gukora igeragezwa mu ikipe ya Royal Antwerp ku wa gatandatu tariki 18/08/2012.
José Mourinho utoza Real Madrid, asanga atagikwiye gukomeza kwitwa akazina “the special one” bivuze umuntu udasanzwe, ahubwo ko akwiye kwitwa “the only one” bisobanuye umuntu wihariye bitewe n’uko amateka yakoze nta wundi urayageraho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, asanga ikipe ya Rayon Sports niramuka ije kuba mu karere ka Nyanza bizatuma iyi kipe igira imibereho myiza iturutse ku nkunga akarere kazayigenera.
Ikipe ya Machester United yamaze kugura rutahizamu w’Umunya-Chili, Angelo Henriquez. Kuwa kabiri tariki 14/8/2012 yakoze ibizamini by’ubuzima mu bitaro bya Bridgewater Hospital biherere mu mujyi wa Manchester.
Abakinnyi bane mu bakinnyi b’Abanyekongo bitabiriye imikino olympique yasojwe ku cyumweru tariki 12/08/2012 baburiwe irengero.
Niyonshuti Adrien na Jean Pierre Mvuyekure bananiwe kwitwara neza mu gihe aribo Banyarwanda bari bitezweho kwegukana umudari ku munsi wa nyuma w’imikino Olympique yasojwe i Londres mu Bwongereza ku cyumweru tariki 12/8/2012.
Brazil ikomeje kubabara kubera kubura umudari wa zahabu mu mupira w’amaguru mu mikino Olympique, nyuma yo gutungurwa na Mexique ikayitsinda ibitego 2 kuri 1 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Wembley mu Bwongereza tariki 11/08/2012.
Adrien Niyinshuti wabigize umwuga mu gusigwanwa ku magare, bwa mbere mu mateka ye, arahatana mu mikino Olympique ubwo aza kuba asiganwa mu muzamuka imisozi (Mountain Bike) ku Cyumweru tariki 12/08/2012.
Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 20 yasezerewe na Mali, mu rugamba rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, itsinzwe ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Bamako ku wa Gatandatu tariki 11/8/2012.
Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Tibingana Charles Mwesigye, ukina muri Uganda, yavuye muri Proline Academy yerekeza mu SC Victoria University.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yanejejwe no guhurira na Nirisarike Salomon i Bamako, aho ikipe y’u Rwanda igiye gukina umukino wo kwishyura na Mali, mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika umwaka utaha.
Ku rutonde rushyirwa ahagaragara buri kwezi n’Iishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi (FIFA), u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 125 rwari ruriho mu kwezi gushize.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda riratangaza ko abakinnyi basaga 90 baturutse mu bihugu bitandukanye aribo bazitabira irushanwa rya Tour of Rwanda uyu mwaka wa 2012.
Nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Espagne U21 isezererewe rugikubita mu mikino Olympique, uwayitozaga Luis Milla yahise asezererwa asimburwa n’uwari usanzwe atoza ikipe ya Espagne y’abatarengeje imyaka 19, Julen Lopetegui.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’Amaguru, Richard Tardy, afite icyizere cyo gusezerera Mali mu mukino wo kwishyura mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, uzabera i Bamako ku cyumweru tariki 12/8/2012.
Ku cyumweru tariki 05/08/2012, Umunya-Jamaica Usain Bolt yesheje umuhigo wo kwiruka metero 100 mu gihe gitoya kuva imikino Olympique yabaho aho yasize bagenzi be bari bahanganye akoresheje amasegonda 9 n’ibice 63.