Umukino wa APR FC na Kiyovu Sport wimuriwe muri Mutarama 2014

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sport na APR FC kuwa 14 Ukuboza 2013, waje gusubikwa bitunguranye ukaba wimuriwe muri Mutarama 2014 ariko igihugu uzakinirwaho nticyatangajwe.

Itangazo Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yashyize ahagaragara kuri uyu wa 16 ukuboza 2013 ndetse rikanasinywaho n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Gasingwa Michel, rivuga ko uyu mukino uzasubukurwa kuwa 04 Mutarama 2014.

Isaha uyu mukino uzakinirwaho yo ngo ni saa cyenda n’igice z’amanywa ariko ikibuga cyizakinirwaho ntikirashyirwa ahagaragara,ariko ngo kizamenyekana.

Nk’uko iri tangazo rikomeza ribyerekana, ngo abari baguze amatike mbere umukino ugasubikwa bazayazana ku munsi w’umukino bayahindurirwe bityo bihere ijisho uwo mukino.

Ikipe izatsinda uyu mukino izaba ikomeje kwiyongerera amahirwe yo guhatanira umwanya wa mbere n’igikombe cya shampiyona, dore ko ikipe ya APR iri ku mwanya wa 2 irushwa amanota 2 na AS Kigali iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Ikipe ya Kiyovu Sport iri ku mwanya wa 6, aho irushwa na Musanze iri ku mwanya wa 3 amanota 2, ikarushwa na Rayon Sport iri ku mwanya wa 4 ndetse na Espoir iri ku mwanya wa 5 inota 1.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka