Minisitiri wa Siporo n’umuco, Protais Mitali, hamwe n’abayobozi bwa Komite Olympique basezeye ku bakinnyi bakina imikino itandukanye bagiye kwitabira imikino Olympique mu muhango wabereye muri Hotel Lemigo tariki 04/07/2012.
Umutoza wa Machester United, Sir Alex Ferguson, arifuza kugura rutahizamu wa Arsenal Robin Van Pesie nyuma y’aho uyu musore w’Umuholandi yangiye kongera amazezerano muri ‘The Gunners’.
Rayon Sport yatwaye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro itsinze AS Kigali bigoranye cyane, nyuma y’aho amakipe yari yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri hakiyambazwa za penaliti maze Rayon Sport yinjiza eshanu kuri enye za AS Kigali.
APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma wakinwe iminota 120 kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatatu tariki 04/07/2012.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 125 ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru ku isi rushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi FIFA buri kwezi.
Uwari umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda ya basketball witabye Imana ari tariki 24/6/2012 muri Amerika, Jonathan Rutare, yashyinguwe ku wa kabiri tariki 03/07/2012 i Rubavu aho akomoka.
Nyuma y’amazi ane yirukanywe muri Chelsea, Umunya-Portugal André Villas Boas (AVB), tariki 03/07/2012, yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gutoza Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza. Asimbuye Harry Redknapp kuri uwo mwanya.
Ikipe ya Police Handball Club yongeye kwisubiza igikombe cyo kwibohora nyuma yo gutsinda amakipe yose yari yitabiriye iryo rushanwa ryasojwe i Kigali ku cyumweru tariki 01/0/7/2012.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 yegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa yahuzaga ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yasojwe mu Burundi tariki 01/07/2012.
Ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball y’abakobwa batarengeje imyaka 19, yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Canada, nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa nyafurika ryasorejwe i Lome muri Togo tariki 01/07/2012.
APR FC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sport iyitsinze ibitego 4 kuri 1 mu mikino ibiri ya ½ cy’irangiza yahuje aya makipe ahora ahanganye.
Police FC yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma imaze kunganya na AS Kigali ibitegi bibiri kuri bibiri mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 30/6/2012.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izatangira imyitozo tariki 02/7/2012 kuri Stade Umuganda i Rubavu mu rwego rwo kwitegura umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabere muri Algeria umwaka utaha.
APR FC izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya ‘CECAFA Kagame Cup’ yashyizwe mu itsinda rimwe na Young Africans yatwaye igikombe cy’umwaka ushize, muri tombola yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, ahazabera iyo mikino kuva tariki 14 kugeza 28/07/2012.
Amakipe y’u Rwanda ya Basketball y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18, yatangiye irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari batsindwa n’amakipe y’u Burundi mu mikino bakinnye, kuri uyu wa Gatanu tariki 29/6/2012.
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na sosiyete y’itumanaho Airtel Africa, tariki 28/06/2012, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu azafasha Airtel kwamamaza ibikorwa byayo mu bihugu bitanu Airtel ikoreramo ari byo Nigeria, Zambia, Ghana, Uganda n’u Rwanda.
Ikipe z’u Rwanda za Basketball y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 irerekeza i Burundi kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012, mu irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’ibiyaga bigari izakinwa kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru tariki 01/7/2012.
Mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, umukino uzayihuza n’iya Mali mu mpera z’ukwezi gutaha ushobora kuzakinirwa kuri Stade Umuganda i Rubavu; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amahuru mu Rwanda (FERWAFA).
Espagne yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi imaze gutsinda Portugal penaliti 4 kuri 2 mu mukino w’iminota iminota 120 wabereye kuri Donbass Arena stadium I Donetsk muri Ukraine kuwa gatatu tariki 27/6/2012.
APR FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro giheruka, igiye guhura na mukeba wayo Rayon Sport inshuro ebyiri mu cyumweru mu mikino ibiri y’igikombe cy’Amahoro ya ½ cy’irangiza. Umukino ubanza urakinwa kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Rutare Jonathan umukinnyi ukina basketball yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari aryamanye na bagenzi be babanaga yitegura kuza mu Rwanda dore ko yari ku rutonde rw’abakinnyi ruzakinisha mu irushanwa ZONE 5.
Rayon Sport yabonye itike yo kuzakina ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport. Tariki 28/06/2012, Rayon Sport izakina na APR FC yesezereye SEC.
Ibitego bibiri bya Xabi Alonso byatumye ikipe y’igihugu ya Espagne isezerera Ubufaransa mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabaye kuwa gatandatu tariki 23/06/2012, ihita ibona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza.
Mukura Victory Sport yasezerewe na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro iyitsinze ibitego bitatu ku busa mu mukino wa ¼ wo kwsihyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatandatu tariki 23/06/2012.
Lionel Messi ukomoka muri Argentine kugeza niwe uri ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bakina umupira w’amaguru babashije kwinjiza amafaranga menshi umwaka w’imikino ushize wa 2011-2012. Yinjije miliyoni 33 z’amayero.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busanzwe bucunga ikipe ya Zebres FC bwafashe icyemezo cy’uko iyo kipe ihindura izina maze ikitwa Gicumbi FC ndetse inemererwa inkunga y’amafaranga miliyoni umunani.
Rutahizamu Sebanani Emmanuel alias Crespo na Serugendo Arafat ntibazakina umukino wa ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro AS Kigali izakina na Mukura kuri stade Kamena tariki 20/6/2012 kubera uburwayi.
Niclas Bendtener yahanishijwe amande y’ibihumbi 80 by’amapound anahagarikwa umukino umwe kubera ko nyuma yo gutsinda igitego Portugal tariki 13/06/2012 yerekanye umwenda w’imbere.
Imikino y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza (Barclays Premier League) izatangira tariki 18/08/2012. Umukino ukomeye w’umunsi wa mbere Newcastle izakira Tottenham Hotspurs idafite umutoza nyuma yo kwirukana Harry Redknapp.
Ubushinjacyaha bw’urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwasabiye Claude Makelele igihano nsubikagifungo cy’amezi atanu n’impozamarira y’ibihumbi 90 y’amayero nyuma yo gushinjwa gukubita uwahoze ari inshuti ye witwa Thandi Ojeer ingumi mu majigo.