CECAFA: U Rwanda rwageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Eritrea 1-0
Ikipe y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa kane tariki ya 5/12/2013 yabonye itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA ririmo kubera muri Kenya, nyuma yo gutsinda Eritrea igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Machakos.
Igitego cyatsinzwe na Ndahinduka Michel ku munota wa 73, cyatumye u Rwanda rugira amanota atatu mu itsinda rya gatatu, ariko rukomeza muri ¼ cy’irangiza nk’ikipe iri ku mwanya wa gatatu yitwaye neza (best looser), dore ko yari yabanje gutsindwa na Uganda ndetse na Sudan.
Nyuma yo gukomeza muri ¼ cy’irangiza, Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Nshimiyimana Eric yavuze ko n’ubwo intangiro y’irushanwa yagoranye, ngo bashobora kuzatungura amakipe mu byiciro bikurikiyeho.
Ati “Gutsinda uyu mukino biradushimishije cyane kuko wari uvuze byinshi kuri twe, twakinanye ubwitange tunaboana amahirwe menshi yo kubona ibitego, ariko twishimiye ko tubonye itsinzi itumye tujyamuri ¼ cy’irangiza. Intangiro yacu mu byukuri yabaye mbi, ariko kuba tugeze muri ¼ dushobora kuzatungura amakipe menshi tukagera kure”.
Mu itsinda u Rwanda rwari ruherereyemo rwazamukanye na Uganda na Sudan, naho Eritrea ihita isezererwa. Mu yandi matsinda, Kenya niyo yakomeje mu itsinda rya mbere ari nayo iriyoboye, izamukana na Ethiopia, naho Zanzibar na Sudan y’Amajyepfo zirasezererwa.
Mu itsinda rya kabiri, hakomeje Zambia yabaye iya mbere, izamukana na Tanzania yabaye iya kabiri, ndetse n’u Burundi bwabaye ubwa gatatu ariko buzamuka mu buryo bumwe n’ikipe y’u Rwanda kuko nabwo bwazamutse nk’ikipe yabaye iya gatatu mu itsinda ariko yitwaye neza (best looser).
Mu mikino ya ¼ izatangira ku wa gatandatu tariki ya 7/12/2013, u Rwanda ruzakina na Kenya yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nifurije Urwanda kugera kuri final.