Eritrea iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda, Sudan na Uganda, yari yajyanye muri Kenya abakinnyi 20, ariko nk’uko tunikesha BBC, ngo babiri muri bo bataramenyekana amazina, bamaze kuburirwa irengero.
Abakinnyi babiri b’ikipe ya Eritrea nyuma y’umukino bakinnye na Uganda, ntabwo basubiye kuri Hoteli bari bacumbitsemo, ubwo abandi batahaga bo bahise baburirwa irengero.
Ni ubwa kabiri Abanya-Eritrea baburira muri Kenya kuko no mu mwaka wa 2009 ubwo CECAFA yaherukaga kuhabera abandi bakinnyi 12 ntabwo basubiye iwabo.

Umunyabanga mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye yavuze ko bakomeje guhangayikishwa n’abakinnyi batoroka bagiye mu marushanwa.
Ati “ibinu byo gutoroka kw’abakinnyi bo muri Eritrea bimaze kugirwa akamenyero biraduhangayikishije cyane, kuko bituma imigendekere y’amarushanwa ihungabana cyane. Polisi yo muri Kenya ubu yatangiye gukora akazi ko kubashakisha kugirango basubizwe mu gihugu cyabo”.
Uku gutoroka kandi kwabaye ku bandi bakinnyi 17 bari bitabiriye igikombe cya CECAFA yari yabareye muri Uganda umwaka ushize bari kumwe n’umuganga wabo bahise bigumira muri Uganda.
Abakinnyi b’Abanya-Eritrea basa n’abamaze kubigira akamenyero kuko no muri 2010, muri CECAFA y’amakipe (clubs) yari yabereye muri Tanzania, nabwo abakinnyi b’ikipe yitwa Red Sea yo muri Eritrea baratorotse.
Bivugwa ko abo bakinnyi akensi batoroka kubera imibereho mibi iri muri Eritrea ahanini iterwa n’intambara z’urudaca zayogoje icyo gihugu, maze abakinnyi bagira amahirwe yo kugera hanze y’igihugu cyabo bagahita bigendera.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|