Tshisekedi yazanye intambara mu kibuga cy’umupira
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, wibasiye u Rwanda ubwo ikipe y’Igihugu cye y’umupira w’amaguru (Les Léopards) yari imaze kunganya n’Ikipe ya Portugal mu mukino w’igikombe cy’Isi
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2026, Perezida Tshisekedi ni umwe mu bari bitabiriye umukino w’Igikombe cy’Isi, ikipe ya RDC yanganyijemo n’iya Portugal igitego 1-1. Ni umukino wabereye mu Mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, Yolande yavuze ko ikipe y’Igihugu ya Les Léopards ya RDC, yahaye Afurika ibyishimo byinshi mu mukino wayo wa mbere mu Gikombe cy’Isi, ariko Tshisekedi agahitamo kubikoresha mu kuvuga amagambo yibasira Abanyarwanda n’Abanye-Congo.
Yagize ati: "Perezida Tshisekedi yahisemo kwangiza uyu mwanya mwiza atuka Abanyarwanda n’Abanye-Congo, kandi ari ku butaka bwa Amerika atangaza ko azakomeza ibitero bya gisirikare mu burasirazuba bwa RDC."
Kuvugira aya magambo ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bifatwa nko kudaha agaciro uruhare iki Gihugu cyagize kandi gikomeje kugira mu gushakira amahoro Akarere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko binyuze mu masezerano ya Washington, yibandaga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Yolande Makolo yashinje kandi Perezida Tshisekedi, kwitwaza ibyo byishimo ikipe ya DRC yatanze mu gikombe cy’Isi akabikoresha mu nyungu za politiki.
Tshisekedi ubwo yaganiraga n’Abanye-Congo batuye muri Amerika, yagarutse ku mutwe wa AFC/M23 umaze igihe warigaruriye igice kinini cy’uburasirazuba bw’igihugu, avuga ko ubuyobozi bwe bwatahuye abagambanyi bakorana n’uyu mutwe.
Yavuze ko yari aziko baba mu Rwanda gusa, ariko basanze hari n’abageze i Kinshasa. Ati: "Abarozi babaho. Twatekerezaga ko baba mu Rwanda gusa ariko baraducengeye.”
Ibyishimo bya Tshisekedi kandi byatumye asezeranya aba Banye-Congo batuye muri Amerika ko mu gihe cya vuba bidatinze Ingabo za FARDC, zizaba zisubije Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu.
Ntibyagarukiye aho kuko yanashinje Joseph Kabila yasimbuye ko ubwo yajyaga ku butegetsi yari ashyigikiwe n’ingabo z’amahanga, nyuma y’iyicwa rya se, Laurent-Désiré Kabila.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|