Ikipe ya Rayon Sport yongereye amahirwe yayo yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, nyuma yo kunyagira mukeba wayo APR FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/03/2013.
Mu mikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yaberaga muri Tuniziya, ikipe y’u Rwanda yatahukanye umudari wa Bronze, nyuma yo gutsinda Maroc amaseti atatu ku busa mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabereye i Tunis ejo kuwa gatandatu tariki ya 09/03/2013.
Ubwo abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bavaga mu karere ka Nyanza berekeza kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/03/2013, bageze mu karere ka Kamonyi bahagonga umwana w’umukobwa ariko ntiyapfa.
Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’, umwe mu bakinnyi bafite inararibonye wanahoze ari Kapiteni wa Rayon sport, aratangaza ko kugira ngo bizere kuzatwara igikombe, bagomba gutsinda APR FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona bafitanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Ikipe ya APR FC irakina na Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/3/2013 idafite abakinnyi benshi igenderaho barimo Jean Claude Iranzi, Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yabonye bidasubirwaho itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Turukira muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo kwitwara neza ikabona itike yo gukina ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera muri Tuniziya.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yiyongereye amahirwe yo kujya muri ½ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika kirimo kubera muri Tuniziya, nyuma yo gutsinda Sierra Leone amaseti atatu ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/03/2013.
Mu rwego rwo kwitegura neza umukino uzahuza u Rwanda na Mali mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi izakina umukino wa gicuti n’iy’igihugu cya Libya tariki ya 20/03/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.
Nyuma yo gusoza imikino ya shampiyona, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ryateguye imikino ihuza amakipe ane yabaye aya mbere mu bagore (women play-offs) izatangira ku wa gatandatu tariki ya 09/03/2013.
Nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 03/03/2013, Rayon Sport ikomeje kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko igenda isiga amakipe zihanganye.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali arasaba abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ubufatanye mu kazi kabo ka buri munsi, mu gushishikariza Abanyarwanda gukunda no gukora siporo.
APR FC, ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), yasezerewe na Vital’o yo mu Burundi nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura ku cyumweru tariki ya 03/03/2013.
Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ritegetse ko bitarenze muri Mata 2013, ikipe ya Rayon Sport igomba kuba yamaze kwishyura Raoul Shungu amafaranga itamuhaye ubwo yayitozaga, iyi kipe iterwa inkunga n’akarere ka Nyanza yatangiye gushakisha amafaranga yo kwishyura uwo mwenda mu rwego rwo kwirinda (…)
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon mu karere ka Nyanza bufatanyije na sosiyete y’itumanaho ya MTN, Rwanda batangije uburyo bushya bwo gufasha abafana bayo bafite amikoro macye gutanga imisanzu bakoresheje ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa.
Shampiyona y’umwka wa 2013 mu mikino ya Sitball na Sitting Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02/03/2013, ikabera ku bibuga bya Gatagara mu karere ka Nyanza.
Nyuma yo gusoza shampiyona ya 2012/2013, nk’uko bisanzwe mu mukino wa Basketball hakinwa imikino uhuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play-offs), iy’uyu mwaka mu bagabo ikazatangira ku wa wa gatanda tariki ya 2/3/2013 ku kibuga cya Kimisagara.
Umutoza wa APR FC Eric Nshimiyimana aravuga ko afite icyizere cyo gutsinda akanasezerera Vital’o FC ubwo bazaba bakina umukino wo kwishyura muri ‘Champions League’ ku cyumweru tariki ya 3/3/2013 kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.
Pepiniere FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yasezereye La Jeunesse muri 1/16 cy’irangiza, ntabwo yagaragaye mu makipe azakina 1/8 cy’irangiza, nk’uko byemejwe n’itegeko rigenga iri rushanwa.
Muri iki gihe amakipe ya Volleyball mu Rwanda arimo kugura abakinnyi mbere y’uko shampiyona itangira, ikipe y’ishuri rikuru rya INATEK ni imwe mu ziyubatse cyane, ndetse umutoza wayo Dominique Sesonga afite intego yo kuzegukana igikombe cya shampiyona.
Ikipe y’Akarere ka Gicumbi yagarutse muri shampiyona y’igihugu y’umukino wa hand ball, tariki 24/02/2013, nyuma y’imyaka ibiri yari imaze itayitabira.
Mu rwego rwo gufasha Police FC kwitegura neza umukino uzayihuza na LLB Academic tariki 02/03/2013 mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe iwayo (CAF Confederation Cup), umukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza na Rayon Sport tariki 27/02/2013 wasubitswe.
Swansea City mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yegukanye igikombe cya Capital One Cup kizwi cyane ku izina rya ‘Carling Cup’, nyuma yo kunyagira Bradford City yo mu cyiciro cya kane ibitego 5-0 tariki 24/02/2013.
Mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku cyumweru tariki ya 24/02/2013, Rayon Sport yanyagiye ikipe ya Rwamagana City yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 7-0, mu gihe Kiyovu Sport yo yahise isezererwa na Musanze FC hitabajwe za penaliti.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse mu Rwanda ku cyumweru tariki 24/02/2013 yerekeza muri Tuniziya, aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika izaba tariki 28/02-09/03/2013.
Police FC yageze ku mukino wa nyuma mu myaka ibiri iheruka, yasezerewe ku ikubitiro mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka itsinzwe na AS Muhanga kuri za penaliti ku wa gatandatu tariki 23/02/2013.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Sredojevic ‘Micho’ yerekeje ku mugabane w’Uburayi ku wa gatanu tariki 22/02/2013, gusura abakinnyi b’abanyarwanda bakinayo mu rwego rwo kureba uko bahagaze kugirango azabahamagare mu Mavubi.
Mu gihe habura umunsi umwe gusa kugirango imikino y’igikombe cy’amahoro itangire, ntabwo haraboneka umuterankunga wayo, ariko Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buvuga ko bitazabuza imikino gukinwa.
Mutoni Adolphe wari umukinnyi wa Kaminuza y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, yerekeje muri APR Volleyball Club, akaba yarayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe harimo no kuzamuvuza imvune yo mu ivi amaranye iminsi.
Ikipe United Stars yo mu karere ka Ruhango yatsinze Asport ya Kicukiro ibitego 2-1 mu mukino yahuje izo kipe tariki 20/02/2013 ku kibuga cya FERWAFA i Kigali.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryimye uburenganzira ikipe ya Rayon Sports bwo gukinisha umukinnyi Umunya-Uganda Sserumaga Mike kuko dosiye imusabira uburenganzira bwo kuyikinira idasobanutse.