Ubwo habaga isiganwa ku maguru muri metero 100 mu mikino Olympique, ku cyumweru tariki 05/06/2012 hari umufana wateye icupa mu kibuga inyuma y’abasiganwaga none ubu ari mu maboko ya Police.
Uwahoze ari rutahizamu wa Police FC, Meddie Kagere, umaze igihe mu igeragezwa muri Afurika y’Epfo, nyuma ya Bidvest Wits, ubu arimo gukora igeragezwa mu ikipe yitwa AmaTuks ariko ngo ashobora kutayikinira nitamuha amafaranga ashaka.
Umunyarwandakazi Claudette Mukasakindi nawe yarangije imikino Olympique ari nta mudari nyuma yo kutitwara neza agafata umwanya wa 101 mu bakinnyi 107 bari bahanganye muri Marathon (km42) yabaye ku cyumweru tariki 05/08/2012.
Umwongereza Andy Murray yegukanye umudari wa zahabu mu mikino Olympique irimo kubera mu gihugu cye, nyuma yo gutsinda numero ya mbere ku isi muri Tennis, Roger Federer, amaseti atatu ku busa ku cyumeru tariki 05/08/2012.
Jackson Niyomugabo, Umunyarwanda ukina umukino wo koga muri metero 50 (nage libre), yasezerewe mu mikino Olympique akiri ku rwego rw’amajonjora ku wa kane tariki 02/08/2012.
Bamwe mu bakinnyi bakinira Isonga FC bagiye kugurishwa mu makipe makuru yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, kugira ngo haboneke umwanya wo kwakira abandi bana bakiri batoya bashaka kuzamuka mu mupira w’amaguru.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abahungu batarengeje imyaka 18 yatsinzwe na APR BBC y’abakuru amanota 67-55 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ntoya i Remera tariki 01/08/2012 wo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasket U18).
Sekamana Uwase Yannick Fred, Umunyarwanda ukina umukino wa Judo mubatarengeje ibiro 73 wari mu mikino Olempike iri kubera mu gihugu cy’Ubwongereza yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Mendonca Bruno ukomoka mu gihugu cya Brazil.
Kuri uyu wa mbere tariki 30/7/2012, Sekamana Uwase Yannick Fred ukina umukino wa Judo mu batarengeje ibiro 73, ni we Munyarwanda wa mbere uza gutangira amarushanwa mu mikino Olympique ibera mu Bwongereza.
Ikipe y’abafite ubumuga bwo kutabona (goal ball) yo mu karere ka Gisagara yabashije kwegukana umwanya wa gatatu ku rwego rw’igihugu mu mikino yabaye muri uku kwezi kwa Nyakanga 2012.
Igitego cya kabiri cy’u Rwanda cyatsinzwe na Patrick Umwungeri cyatumye u Rwanda U20 rutsinda Mali ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru tariki 29/7/2012.
Kubera imvune, ba myugariro b’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Salomon Nirisarike na Faustin Usengimana ntabwo bazagaragara mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika uhuza u Rwanda na Mali kuri iki cyumweru tariki 29/07/2012.
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Ukraine, Andriy Shevchenko, nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru yamaze gutangaza ko agiye gutangira ibijyanye na politiki.
Young Africans (Yanga) yegukanye igikombe cya CECAFA nyuma yo gutsinda Azam ibitego 2 ku busa mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam ku wa gatandatu tariki ya 28/7/2012.
Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien niwe uraza gutwara ibendera ry’u Rwanda mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imikino Olempike iri kubera mu mujyi London mu gihugu cy’Ubwongereza.
Urugendo rwa APR FC muri ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka rwarangiriye muri ½ cy’irangiza ku wa kane tariki 26/07/2012, ubwo yatsindwaga na Yanga igitego 1- 0.
Ikipe ya Etincilles yari imaze igihe idafite umutoza mukuru, yarangije kwemeza no kugirana amasezerano n’umutoza Bizumuremyi Radjab uzayitoza muri shampiyona itaha.
APR FC ifite ibikombe bitatu bya CECAFA Kagame Cup izakina na Yanga yatwaye igikombe giheruka ku wa kane tariki 26/7/2012, mu mukino wa ½ cy’irangiza uzabera kuri stade y’igihugu i Dar Es salaam muri Tanzania guhera saa cyenda za Kigali.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 (Rwanda U20) yatsinze iya Nigeria igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 24/7/2012.
Ikipe ya Etincelles FC yarangije guhitamo abatoza babiri bagomba kuvamo umwe ugomba guhabwa inshingano zo gutoza iyi kipe muri shampiyona itaha; nk’uko bitangazwa na perezida w’iyo kipe.
APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup ni yo kipe ya mbere yabonye itike yo gukina ½ cy’irangiza nyuma yo gusezerera URA yo muri Uganda iyitsinze ibitego 2 kuri 1 tariki 23/7/2012.
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 yegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu nyuma yo gutsinda Kenya amanota 96 kuri 34 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumeru tariki 22/07/2012.
Kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2012 guhera saa saba zo mu Rwanda, APR FC irakina umukino wa ¼ cy’irangiza na Uganda Revenue Authority (URA), imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya CECAFA.
U Rwanda rwatsinze Kenya mu bahungu no mu bakobwa batarengeje imyaka 18, mu mikino y’akarere ka gatanu yatangiye ku wa gatandatu tariki 21/07/2012 i Kigali kuri Stade nyota i Remera.
Imikino ya Baketball ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Gatanu mu rwego rw’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu no mu bakobwa, iratangira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21/07/2012 kuri Stade ntoya i Remera.
Abakinnyi b’u Rwanda bakina imikino itandukanye bagiye mu mikino Olympique, igomba gutangira ku wa Gatanu tariki 27/07/2012 i London mu Bwongereza,baravuga ko bahanganye n’ikibazo cy’ikirere kirimo imvura nyinshi n’umuyaga batari bamenyereye.
APR FC yaje kubona itike yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aho izakina na URA, n’ubwo yari yatsinzwe na Young Africa ibitego Bibiri ku busa, mu mukino wabihuje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012.
Bayingana Aimable, uyobora ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) azaba ari Champs-Elysées mu Bufaransa ku cyumweru tariki 22/07/2012 aho azaba yagiye kwifatanya n’abakunzi b’isiganwa rizwi ku izina rya Tour de France rizasozwa kuri uwo munsi.
Umutoza Ruremesha Emmanuel yongeye kugirirwa icyizere cyo gutoza ikipe ya Mukura mu gihe cy’umwaka umwe.
Umunya-Suede Zlatan Ibrahimovic yabaye umukinnyi wa kabiri ku isi uhembwa amafaranga menshi mu mupira w’amaguru nyuma yo gusinya amasezeranyo y’umushaha wa miliyoni 14 z’ama Euro ku mwaka muri Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa.