Mutabazi Elie yahagaritse gukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball
Nyuma yo gufasha ikipe y’u Rwanda kujya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo kujya mu gikombe cy’isi, Mutabazi Elie ukina muri APR Volleyball Club, yahagaritse burundu gukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball yari amaze imyaka 15 akinira.
Ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsinda Uganda mu mukino wa nyuma mu gikombe cy’akarere ka gatanu cyaberaga mu Rwanda, Mutabazi Elie yatangaje ku mugaragaro ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu kuko agomba guha umwanya abakinnyi bakiri batoya nabo bakigaragaza.
Mutabazo yagize ati, “Ni ngombwa ko mpagarika gukinira ikipe y’igihugu kuko ndumva nari maze kunanirwa, kandi hari abakinnyi bakiri batoya b’abahanga nsize inyuma bakeneye nabo kwigaragaza kandi ndizera ko ari nta cyuho nzasiga kuko hari abandi bakinnyi bazakiziba”.
Nubwo Mutabazi avuga ko kimwe mu byamubabaje nk’umukinnyi wa Volleyball mu ikipe y’igihugu, ari igihe baburaga umwanya wa kabiri mu gikombe cya Afurika cyari cyabereye mu Misiri, ngo ariko ashimishwa n’uko we na bagenzi be babashije kugeza u Rwanda ku rwego rushimishije muri Volleyball.
“Ubwo najyaga mu ikipe y’igihugu, nasanze abari bakuru banjye icyo gihe hari intera batabashije kugeraho, ariko ko twe twabigezeho, bikaba byaranshimishije cyane”; Mutabazi.

Mutabazi wagize ibihe byiza cyane mu ikipe y’igihugu ubwo yakiniraga Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko n’ubwo ahagaritse gukinira ikipe y’igihugu atazava mu muryango wa Volleyball ndetse ngo arashaka no kuzaba umutoza wayo mu minsi iri imbere.
Ati “Nakoze amahugurwa y’ubutoza, ubu mfite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kabiri itangwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi (FIVB).
Mfite kandi n’ikipe y’abana bari hagati y’imyaka 12 na 14, nkaba numva nubwo nsezeye mu ikipe y’igihugu ariko nzaba hafi ya Volleyball kandi nkaba nshaka no kuzaba umutoza wayo mu minsi iri imbere”.
Elie Mutabazi yatangiye gukinira ikipe y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1998, akaba yari ayimazemo imyaka 15. Uretse amakipe nka kaminuza y’u Rwanda an APR VC yakinnyemo akanamenyekaniramo cyane, Mutabazi yanakinnye mu Bufaransa ubwo yari yaragiye kwiga.
Mutabazi asize ikipe y’u Rwanda ibonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uri umuntu w’umugabo kabisa
Turashima Elie Mutabazi ukuntu yakiniye igihugu ciwe kandi agishikanye ahantu heza. Ni vyiza kandi ko inyuma yiwe hari abagiye kumusubirira. Murakoze namwe kuduha ayo makuru