Shampiyona irasubukurwa APR FC ikina na Kiyovu kuri icyi cyumweru
Nyuma y’ukwezi kumwe shampiyona y’umupira w’amaguru yarasubitswe kubera ko ikipe y’igihugu yari mu irushanwa ry’igikombe cya CECAFA muri Kenya, irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2013, umukino ukomeye ukazaba ku cyumweru APR FC yakira Kiyovu Sport kuri Stade Amahoro.
Aya makipe yombi agiye guhura ahagaze neza kuko mbere y’uko shampiyona isubikwa, APR FC yari yatsinze Musanze igitego 1-0 i Musanze, naho Kiyovu Sport itsinda Police FC ibitego 2-0.
Aya makipe kandi, afite abakunzi benshi mu Rwanda, ahagaze neze ku rutonde rwa shampiyona, kuko APR FC iri ku mwanya wa kabiri, naho Kiyovu Sport yari yatangiye shampiyona nabi, yarivuguruye itsinda amakipe mu mikino itatu iheruka, ubu ikaba iri ku mwanya wa gatatu.
Uyu mukino APR FC izaba yakiramo Kiyovu Sport uzabera kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umukino ukaba warashyizwe kuri iyo saha bitewe n’uko mu masaha asanzwe ya saa cyenda n’igice igihe indi mikino isanzwe itangirira, Kiyovu Sport izaba ifite inama y’inteko rusange.
Mbere y’uko uwo mukino wa APR FC na Kiyovu Sport uba, kuri uyu wa gatandatu harakinwa imikino itatu, Etincelles yakira AS Kigali kuri Stade Umuganda i Rubavu, Esperance yakire AS Muhanga ku Mumena naho Gicumbi FC ikine na Espoir FC i Gicumbi.
Indi mikino ine izakinwa ku cyumweru, aho mbere y’umukino uzahuza APR FC na Kiyovu Sport hazaba hakinwe indi mikino itatu izatangira saa cyenda n’igice Rayon Sport yakira Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Mukura VS igakina na Musanze FC kuri Stade Kamena i Huye, naho Police FC igakina n’Amagaju ku Kicukiro.
Kugeza ubu AS Kigali niyo ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 21, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 20 naho Kiyovu Sport ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 18.
Musanze FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 17, Rayon Sport ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 16. Amagaju aza ku mwanya wa 13 n’amanota atanu, naho Esperance ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota ane.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muduhe Amate Y’apr Nuwayishinze Nigihe Yashingiwe Murakoze