Ibi byatangajwe na Perezida w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah wavuze ko bamaze gusinya amasezerano kandi ko Banki ya Kigali ariyo izagaragara imbere ku mwambaro wabo.
Ati" Uyu mwaka tuzakorana na BK, twasinyanye amasezerano. Mu minsi iri mbere tuzageza ku bakunzi b’umupira n’Aba-Rayons muri rusange. BK niyo tuzabona uyu mwaka imbere ku mwambaro."
Murenzi Abdallah kandi yavuze ko mu bafatanyabikorwa bandi iyi kipe izakorana nabo harimo Skol yari umuterankunga mukuru mu myaka hafi icumi ishize gusa bakaba bari kuvugurura amasezerano bakazakomeza gukorana mu bundi buryo.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|