Ku munsi wa 11 Kiyovu irakina na Mukura, AS Kigali izakire Rayon Sport ku cyumweru
Ku munsi wa 11 wa shampiyoan y’umupira w’amaguru mu Rwanda hateganyijwe imikino ibiri ikomeye cyane, aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/12/2013 , Kiyovu Sport yakira Mukura kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho AS Kigali ikazahakinira na Rayon Sport ku cyumweru tariki 22/12/2013.
Kiyovu Sport na Mukura zaherukaga guhurira kuri Stade Kamena i Huye muri shampiyona iheruka, maze Mukura yitwara neza mu rugo. Aya makipe agiye guhura Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatandatu ihagaze neza dore ko umukino iheruka gukina yatsinze Police ibitego 2-0.
Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa cyenda yo ihagaze nabi, kuko imaze iminsi itsindirwa mu rugo I Huye, mu mukino uheruka ikaba yari yahatsindiwe na Musanze FC ibitego 2-1.
Indi mikino ikinwa kuri uyu wa gatandatu hari APR FC ikina n’Amagaju i Nyamagabe, Police FC igakina na Espoir i Rusizi. Mu mikino ine izakinwa ku cyumweru, ukomeye cyane ni uzahuza AS Kigali na Rayon Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu mukino uzahuza amakipe agomba kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’uyu mwaka, urakomeye ku mpande zombi.
Rayon Sport iri ku mwanya wa kane kugeza ubu, ntishaka gutsindwa uwo mukino kugirango ikomeze gushaka umwanya w’imbere watuma ikomeza gushaka igikombe cya shampiyona yatwaye umwaka ushize.
AS Kigali iri ku mwanya wa mbere, irashaka kuwutsinda kugirango ikomeze kuyobora, inashaka igikombe cyayo cya mbere muri shampiyona.
Aya makipe yombi iyo yahuye umukino uba urimo ishyaka ryinshi. Mu mikino ya vuba iheruka guhuza aya makipe, AS Kigali yatsinze Rayon Sport mu mukino ubanza muri shampiyona iheruka, mu mukino wo kwishyura Rayon Sport itsinda AS Kigali.
Ayo makipe kandi yongeye guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe gihuza ikipe yatwye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro (super cup), maze AS Kigali itsinda Rayon Sport.
Abatoza ku mpande zombi bavuga ko bashaka amanota atatu muri uwo mukino. Kasa Mbungo André utoza AS Kigali izakira Rayon Sport, avuga ko yiteguye neza uwo mukino, ngo nta n’imvune zikanganye zamubuza kwitwara neza agatahana aanota atatu muri uwo mukino.
Didier Gomes da Rosa utoza Rayon Sport we avuga ko ikipe ye yari imaze iminsi idahagaze neza, ubu ngo ikibazo cyarakemutse ndetse na rutahizamu we kambale Salita Gentil yagarutse mu kibuga, ku buryo ngo bimuha icyizere cyo kwitwara neza imbere ya AS Kigali.
Indi mikino izaba ku cyumweru, Esperance izakina na Marine i Rubavu, Musanze FC yakire Etincelles i Musanze, naho AS Muhanga ikine na Gicumbi FC i MUhanga.
AS Kigali iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 22, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 20, ikaba iyanganya na Musanze FC, naho Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 19, ikayanganya na Espoir FC iri ku mwanya wa Gatanu.
Marine FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota atanu, ikaba iyanganya n’Amagaju ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Update ya amakuru yi imikino iba ikenewe.