Dr Eugene Rwamucyo yari umwirasi usuhuza akakwihorera - Ubuhamya mu Rukiko i Paris
Mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo rukomeje mu bujurire mu Rukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa 18 Kamena, umutangabuhamya wize mu Ishami ry’Ubuvuzi bw’Abantu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare, yavuze ko yibuka Dr Rwamucyo nk’umwarimu wakoraga akazi ke kinyamwuga ariko w’umwirasi utarashakaga kuvugisha abantu.
Mu buhamya bwe, yavuze ko yigishijwe na Dr Rwamucyo isomo ry’ubuvuzi bw’akazi (médecine du travail) mu gihe yari umunyeshuri muri UNR.
Yagize ati “Yari umuntu ukora akazi ke kinyamwuga. Ntabwo yavuganaga n’abantu cyane. Iyo twahuriraga mu nzira ntiyadusuhuzaga, n’ iyo twamusuhuzaga yaratwihoreraga.”
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko Dr Rwamucyo yari umwarimu wafataga akazi ke nk’ikintu gikomeye cyane, ariko ko uburyo yitwaraga bwatumaga bamwe bamufata nk’umuntu w’umwirasi.
Ati “Yari umwarimu ukomeye kandi ukomeye ku kazi, ariko kubera ko atari umuntu washoboraga kwiyegereza byoroshye, wasangaga bamwe bamubona nk’umwirasi. Yarangizaga kwigisha agahita agenda.”
Uyu mutangabuhamya yabajijwe kandi niba yarigeze abona cyangwa yumva imyitwarire y’ivangura rikorerwa abanyeshuri b’Abatutsi ivugwa na bamwe mu bahoze bigana na Dr Rwamucyo, asubiza ko nta makuru abifiteho kuko atigeze abibona cyangwa ngo abyumve.
Ubu buhamya bwatangiwe imbere y’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, aho Dr Eugène Rwamucyo akurikiranwe ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwari rwahamije Dr Rwamucyo w’imyaka 65, ibyaha bya Jenoside rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Dr Rwamucyo wahoze ari muganga ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare (bizwi nka CHUB) anigisha mu Ishami ry’Ubuvuzi bw’abantu mu Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), yahamijwe mu byaha yahamijwe harimo ubufatanyacyaha cya jenoside, kubiba urwango rwangisha Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, n’ubufatanyacyaha mu gutegura ibyo byaha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|