Yaya Toure yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Afurika gitangwa na BBC
Umunya-Cote d’Ivoire ikinira ikipe ya Manchester City mu Bwongereza, Yaya Toure, yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2013 na BBC, gihabwa umukinnyi wa ruhago wahize abandi bose bakomoka mu mugabane wa Afurika buri mwaka.
Yaya Toure wahawe iki gihembo atsinze Pierre-Emerick Aubameyang, Victor Moses, John Mikel Obi na Jonathan Pitroipa bari bahanganye, yavuze ko icyi gihembo agikesha abakunzi be badahwema kumutera inkunga.
Yagize ati “Uyu ni umwaka wa gatanu njya ku rutonde rw’abahatanira iki gihembo. Kuba rero birangiye nkitwaye, biranejeje cyane. Iki ni igihembo cy’abafana banjye kuko nibo bakimpaye. Mbashimiye mbikuye ku mutima”.

Abakinnyi batowemo umuhanga kurusha abandi bari batoranyijwe n’impunguke 44 za ruhago muri Afurika, bashingiye ku buhanga bw’umukinnyi ku giti cye, ibigwi bye ndetse n’ubworoherane ( fair play) agaragaza mu kibuga.
Nyuma, rero abafana b’umupira w’amaguru nibo batoraga abo bakinnyi bakoresheje imbuga za interinerti ndetse bakanohereza ubutumwa bugufi kuri za telefoni, birangira bahundagaje amajwi menshi kuri Yaya Toure.
Nubwo ari nta gikombe yatwaye muri uyu mwaka, Yaya Toure ku giti cye yarigaragaje, atsinda ibitego 13 hateranyijwe ibyo yatsindiye Manchester City ndetse n’ikipe y’igihugu cye cya Cote d’ivoire ndetse anagira uruhare mu kuyifasha kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.
Yaya Toure kandi aranahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka gitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), akaba amaze kucyegukana inshuro ebyiri harimo umwaka ushize.

Dore abakindi bakinnye batwaye iki gihembo gitangwa na BBC mu myaka yashize ndetse n’amakipe bakiniraga:
2012 - Christopher Katongo (Henan Construction & Zambia)
2011 - Andre ’Dede’ Ayew (Marseille & Ghana)
2010 - Asamoah Gyan (Sunderland & Ghana)
2009 - Didier Drogba (Chelsea & Ivory Coast)
2008 - Mohamed Aboutrika (Al Ahly & Egypt)
2007 - Emmanuel Adebayor (Arsenal & Togo)
2006 - Michael Essien (Chelsea & Ghana)
2005 - Mohamed Barakat (Al Ahly & Egypt)
2004 - Jay Jay Okocha (Bolton & Nigeria)
2003 - Jay Jay Okocha (Bolton & Nigeria)
2002 - El Hadji Diouf (Liverpool & Senegal)
2001 - Sammy Kuffour (Bayern Munich & Ghana)
2000 - Patrick Mboma (Parma & Cameroon)
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|