Champions League: Ibigugu nka Arsenal vs Bayern Munich, Manchester City vs Barcelone bizahangana muri 1/8 cy’irangiza

Tombola yabereye i Nyon mu Busuwisi yerekanye uko amakipe y’ibihanganye ku mugabane w’Uburayi azahura muri 1/8 cy’irangiza, hakaba harimo imikino imwe benshi bemeza ko izaba ikomeye cyane nk’aho Arsenal yo mu Bwongereza yatomboye kuzahura na Bayern Munich yo mu Budage, naho Manchester City nayo yo mu Bwongereza itombora FC Barcelone.

Umukino wa Arsenal na Bayern Munich uzaba ukomeye cyane kuko aya makipe yanahuye umwaka ushize ariko Bayern ikaba ariyo ikomeza. Ubu ariko aya makipe yombi ahagaze neza ndetse yose ari ku mwanya wa mbere mu mashampiyona yayo.

Imikino izahuza Arsenal na Bayern Munich iri mu itegerejweho kuba ikomeye cyane mu cyiciro cya 1/8
Imikino izahuza Arsenal na Bayern Munich iri mu itegerejweho kuba ikomeye cyane mu cyiciro cya 1/8

Bayern Munich yatwaye igikombe cya Champions League giheruka irashaka kucyegukana ku nshuro ya gatanu, naho Arsenal yo irashaka kugitwara bwa mbere kuko kugeza ubu itaragikozaho intoki.

Undi mukino ukomeye cyane ni uzahuza Manchester City yo mu Bwongereza na FC Barcelone yo muri Espagne.

FC Barcelone niyo iyoboye muri shampiyona ya Espagne, naho Manchester City ikaza ku mwanya wa kane muri shampiyona y’Ubwongereza, ariko nayo ikaba ihagaze neza cyane muri iyi minsi kuko iheruka no kunyagira Arsenal ya mbere ibitego 6-3 muri shampiyona.

Imikino ibanza izakinwa tariki ya 18/2/2014, naho iyo kwishyura ikinwe tariki ya 11/3/2014.
Dore uko amakipe yose 16 yatomboranye n’uko azahura (ikipe ibanza izakinira umukino ubanza mu rugo).

Manchester City v Barcelona
Olympiacos v Manchester United.
AC Milan v Atletico Madrid
Bayer Leverkusen v Paris St Germain
Galatasaray v Chelsea
Schalke v Real Madrid.
Zenit St Petersburg v Borussia Dortmund
Arsenal v Bayern Munich

Theoneste Nisingizwe.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka