Kuri Miss Jolly, Bebe Cool yemeye gucisha make nyuma yo kuganirizwa na Gen. Muhozi

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye Bebe Cool guhagarika ibikorwa byo gukomeza guharabika Miss Mutesi Jolly, yari amaze iminsi ashinja kumutekera umutwe.

Mu butumwa Bebe Cool yashyize ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa Kane, yavuze ko yakiriye telefoni ya Gen Muhoozi Kainerugaba, amusaba guhagarika guharabika Jolly ku mbuga nkoranyambaga ahubwo ikibazo kigashakirwa umuti mu bwumvikane.

Yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefoni ya mukuru wanjye, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly. Nka mukuru n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari natangaje, maze ikibazo kigakemurwa mu bwumvikane."

Bebe Cool yakomeje avuga ko Gen Muhoozi kandi yamusabye kujya kure y’imbuga nkoranyambaga kuko bombi (Bebe Cool na Miss Jolly) ari umuryango kuri we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame.

Asoza agira ati: "Nishimiye inama ze kandi ndabyemeye.”

Gen Muhoozi yinjiye muri iki kibazo nyuma y’uko Miss Jolly atangaje ko yifashishije sosiyete yunganira abantu mu mategeko yo muri Uganda ya Mbidde & Co Advocates, agiye kujyana mu nkiko umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool nyuma y’uko amuharabitse ku mbuga nkoranyambaga amushinja ubutubuzi.

Abunganizi ba Miss Jolly bari basabye Bebe Cool guhagarika gukomeza gukwirakwiza ibikorwa byo guharabika umukiriya wabo ndetse akandika inyandiko isaba imbabazi akisubiraho ku mugaragaro ku byo yavuze byose. Yari yahawe amasaha 48 yo kuba yabikoze, bitaba ibyo ikibazo kigashyikirizwa inkiko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka