Messi, Ronaldo na Ribery nibo bazatoranywamo uhabwa umupira wa zahabu
Lionel Messi wa FC Barcelone, Cristiano Ronaldo wa Real Madrid na Frank Ribery wa Bayern Munich nibo bakinnyi batatu batoranyijwe, bagomba kuzavamo uwahize abandi bose akazahabwa umupira wa zahabu (Ballon d’Or 2013).
Abo bakinnyi batatu, batoranyijwe mu bandi 23 nibo byemejwe ko bigaragaje kurusha abandi. Lionel Messi wegukanye umupira wa zahabu inshuro enye yikurikiranya, ari muri bantu bahatanira uwo mupira wa zahabu kuko yigaragaje muri shampiyona ya 2013 mu ikipe ya FC Barcelone, gusa nyuma yaje kuvukina akazasubira mu kibuga umwaka utaha.
Cristiano Ronaldo nawe wavunitse muri iyi minsi, muri 2013 yarigaragaje cyane muri Real Madrid atsinda ibitego 67, naho Frank Ribery we yagiye kuri urwo rutonde abikesha kuba ari kumwe n’ikipe ye ya Bayern Munich yaratwaye ibikombe byose bikomeye nka Champions League, igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu.

Mu mupira w’amaguru w’abagore, abazatoranywamo uwahize abandi ni Umunyezamu w’umudage Nadine Angerer, akaba ahanganye n’umunya Brazil Marta ndetse na Abby Wambach, Umunyamerikakazi wanegukanye icyo gihembo umwaka ushize.
Abatoza batatu bazatorwamo uwahize abandi muri 2013 ni Sir Alex Ferguson wahoze atoza Manchester United, Jupp Heynckes watozaga Bayern Munich na Jürgen Klopp utoza Borussia Dortmund.
FIFA kandi izanahemba umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha ibindi mu mwaka wa 2013.Abahatanira icyo gihembo cyiswe ‘Puscas Award’ harimo Zlatan Ibrahimovic wa Paris Saint Germain, Neymar wa FC Barcelone na Nemanja Matic ukinira Benfica Lisbonne.
Ibyo bihembo byose bizatangwa tariki ya 13/1/2014 i Zurich mu Busuwisi ku cyicaro cya FIFA.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|