Rayon Sport yanyagiye Marine 4-1 ifata umwanya wa kane

Rayon Sport yageze ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agatarenganyo rwa shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindaga Marine FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 15/12/2013.

Rayon Sport yaherukaga gutsindwa na Etincelles I Rubavu, yatangiranye umukino ingufu maze ku munota wa kabiri gusa Kambale Salita Gentil atsinda igitego cya mbere ahawe umupira mwiza na Amissi Cedric.

Abafana ba Rayon Sports batahanye akanyamunezaneza kagaragariraga buri wese.
Abafana ba Rayon Sports batahanye akanyamunezaneza kagaragariraga buri wese.

Ku munota wa 30, Marine yasatiriye ku buryo butunguranye yishyura icyo gitego, ariko Amissi Cedric atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sport ku munota wa 45 mbere yo kuruhuka.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Rayon Sport ndetse abakinnyi bayo barimo Meddie Kagere na Fuadi Ndayisenge babona amahirwe menshi yo gutsinda igitego ariko ntibyakunda.

Djamal Mwiseneza nawe witwaye neza muri uwo mukino yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 80 mbere gato y’uko Meddie Kagere atsinda igitego cya kane ku munota wa 90, ari nako umukino warangiye.

Kuri Stade ya Kicukiro, Police FC yahatsindiye Amagaju igitego 1-0, naho mu rugo iwayo kuri sitade Kamena, Mukura ihatsindirwa na Musanze FC ibitego 2-1.

Umukino wagombaga guhuza APR FC na Kiyovu Sport ntabwo wabaye kuko kuri sitade Amahoro umukino wagombaga kubera habereye inama yasojwe mu ijoro.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda –FERWAFA Gasingwa Michel yatangarije Kigali Today ko uwo mukino uzakinwa mu minsi mike iri imbere ariko bataremeza neza.

Indi mikino y’umunsi wa 10 yakinwe ku wa gatandatu tariki ya 14/12/2013, AS Kigali inganya na Etincelles ubusa ku busa i Rubavu, Esperance itsinda AS Muhanga ibitego 2-1 ku Mumena, naho Espoir itsindira Gicumbi FC ibitego 3-0 i Gicumbi.

Nyuma y’umunsi wa 10, AS Kigali iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 22, APR FC irayikurikiye n’amanota 20, naho Musanze FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 20 nayo.

Intsinzi ya Rayon Sport yatumye iva ku mwanya wa gatanu ijya ku mwanya wa kane n’amanota 19, naho ku mwanya wa gatanu hakaza Kiyovu Sport ifite amanota 18.

Marine iri ku mwanya wa 13 n’amanota atanu, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota atanu nayo.

Theoneste Nisingizwe.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka