Mukura yahagaritse abakinnyi babiri amezi abiri kubera ubusinzi
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura bwafashe icyemezo cyo guhagarika abakinnyi babiri Ntakirutimana Jarudi na Nkurikiye Jackson, bakaba bagomba kumara amezi abiri badakina, nyuma yo gufatirwa mu kabari mu masaha akuze cyane basinze, kandi bari bafite umukino.
Umuvugizi wa Mukura Victory Sport Olivier Mulindahabi, avuga ko abo bakinnyi batorotse ikipe bakajya kunywa inzoga bagataha mu gitondo kandi bagaragaza ko badashobora gukora imyitozo cyangwa se ngo babe bakina kubera ko bari basinze bikabije.

Mukindahabi yagize ati, “ Ntabwo twari kwihanaganira imyitwarire nk’iyo ku bakinnyi b’umupira w’amaguru bajya mu kabari bagasinda kandi dufite umukino dutegura, kandi ni n’isura mbi baba bambika ikipe yacu. Twafashe icyemezo rero cyo kubahagarika igihe kingana n’amezi abiri, ariko bikaba ubwa nyuma batakwisubiraho bagasezererwa burundu.”
Mulindahabi avuga ko icyo gihano atari icya mbere kuri abo bakinnyi babiri, kuko uwitwa Ntakirutimana Jarudi yaherukaga guhanishwa igihe kingana n’ibyumweru bibiri adakina, naho Nkurikiye Jackson ahanishwa igihe kingana n’amaze abiri kubera ubusinzi na none, ndetse we ngo hari hashize ibyumweru bibiri gusa avuye muri ibyo bihano.
Abo bakinnyi bafatiwe ibihano byo kudakina amazi abiri, mu gihe iyo kipe yo mu karere ka Huye ihagaze nabi cyane muri iyi minsi, ikaba iheruka gutsindwa imikino itanu yikurikiranya aho yatsinzwe na APR FC, Rayon Sport, Police FC, AS Kigali na Musanze FC.
Mukura iri ku mwanya wa cyenda irakina na Kiyovu Sport kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|