Rayon Sport igiye kugura abakinnyi batatu bazayifasha mu mikino mpuzamahanga

Nyuma yo kumenya ko izakina na AC Leopard yo muri Congo Brazzaville mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), Rayon Sport igiye kugura abakinnyi batatu bakomeye bazayifasha kwitwara neza.

Nyuma ya tombola yabereye i Marrakech muri Maroc ku wa mbere tariki ya 16/12/2013, nibwo Rayon Sport yamenye ko izakina na AC Leopard, ikipe ihagaze neza muri shampiyona ya Congo ndetse ikaba ifite ibigwi byo kuba yaregukanye igikombe cya ‘Confederation Cup’ muri 2012.

Mu rwego rwo guhangana nayo ndetse bakanayisezerera, umuvugizi wa Rayon sport Gakwaya Olivier yadutangarize ko batangiye gushaka abakinnyi bakomeye baziyongera ku bo basanganywe kandi ngo mu ntangiro z’umwaka utaha bazaba bamaze kubagura.

Ati “Iriya kipe ifite amateka kandi ihagaze neza muri iyi minsi. Tugomba rero kuyitegura neza twongera imbaraga mu ikipe kugirango tuzabashe kuyisezerera. Muri iyi minsi, aho Usengimana Faustin yavunikiye dufite ikibazo muri ba myugariro, dukeneye rero umukinnyi umusimbura.

Turashaka kandi umukinnyi w’umuhanga ukina hagati aho bita kuri gatandatu, ndetse n’undi ukina hagati ariko ku ruhande rw’iburyo, tukaba twizera ko mu ntangiro z’umwaka utaha bazaba babonetse kuko ubu turimo kuganira nabo”.

AC Leopard yatwaye igikombe cya Confederation muri 2012.
AC Leopard yatwaye igikombe cya Confederation muri 2012.

Gakwaya wirinze gutangaza amazina y’abakinnyi bifuza, avuga ko abo bakinnyi batatu bazaba bahagije kugirango ikipe yitware neza, kuko ngo bamaze kubyumvikanaho n’umutoza Didier Gomes da Rosa.

N’ubwo Rayon Sport yatwaye igikombe cya shampiyona muri shampiyona iheruka, muri uyu mwaka usanga idahagaze neza nka mbere kuko yagiye itsindwa n’amakipe matoya kandi no mu kibuga ikagaragaza intege nkeya.

Kimwe n’andi makipe agize shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sport yemerewe kugura abandi bakinnyi muri Mutarama, nk’uko binateganywa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Rayon Sport iri ku mwanya wa kane muri shampiyona y’uyu mwaka, izakina na AC Leopard iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona ya Congo, ikaba yaratwaya igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu umwaka ushize.

Umukino wa mbere uzahuza aya makipe uzabera muri Congo tariki ya 7/2/2014, naho umukino wo kwishyura ubere i Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri.

Ikipe izatsinda mu mikino ibiri izahuza ayo makipe izakina n’izaba yaratsinze hagati ya Primeiro d’Agosto yo muri Angola na Lioli yo muri Lesotho.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka