Si rimwe, si kabiri ahubwo ni ubugira gatatu Biniam Girmay yereka amahanga ko ari igihangange mu kunyonga igare, akegukana agace k’iri siganwa ryo mu rwego rwo hejuru, ndetse akaba ari nawe munyafurika w’umwirabura wa mbere wegukanye agace ka Tour de France.
Ikipe ya Musanze FC na Ikirenga Art and Culture Promotion, kuwa 19 Nyakanga 2024, basinyanye amasezerano y’imyaka itanu yo kuzamura impano muri siporo afite agaciro ka miliyoni 300 z’amafranga y’u Rwanda.
Banki umunani zikorera mu Rwanda zigiye guhurira mu irushanwa rigiye gukinwa mu nshuro ya Gatanu, rizaba hagati ya tariki 27 Nyakanga na 31 Kanama 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yasezereye Al Hilal yo muri Sudani muri 1/2 cy’imikino ya Dar Port CECAFA Kagame Cup 2024 iri kubera muri Tanzania nyuma yo kuyitsinda kuri penaliti 5-4.
Bokota Labama wahoze ari rutahizamu mu makipe atandukanye mu Rwanda ndetse no mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yongewe mu itsinda tekinike ry’abatoza ba Musanze FC asimbuye Mugiraneza Jean Baptiste Miggy uheruka gutandukana n’iyi kipe.
Ihuriro ry’amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ryasabye ko umubare w’abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda wava ku bakinnyi batandatu ukagera kuri 12 kuva mu mwaka w’imikino 2024-2025.
Mu mukino w’abakeba wa Basketball hagati y’ikipe ya REG na APR z’abagore, ikipe ya REG yihimuye kuri APR iyitsinda amanota 73 kuri 58 ihita inafata umwanya wa mbere.
Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Gareth Southgate yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi ibiri ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza itsinzwe n’iya Espagne ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki Gihugu.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima.
Kuri iki Cyumweru, mu Mujyi wa Berlin mu Budage hasojwe igikombe cy’u Burayi cyaberaga muri iki gihugu cyegukanwa na Espagne itsinze u Bwongereza ibitego 2-1.
Kuwa Gatatu w’icyumweru turimo gusoza nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yashyikirije ishimwe abakinnyi bagejeje ikipe y’igihugu muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika.
Kuri uyu wa Kane, amakipe ya APR FC na Police FC yamenye amakipe bazahura mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu Prinsse Junior Elanga -Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville wageze mu Rwanda aho aje kurangizanya nayo akayisinyira amasezerano.
Nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego rugezweho rujyanye n’igihe Sitade nto y’i Remera (Petit Stade) igiye kwakira imikino yo kwibuhora mu mukino w’intoki wa Volleyball.
Kuri uyu wa Kabiri mu gihugu cya Tanzania hatangiye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024, aho APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye itsinda Singida Black Stars yo muri iki gihugu igitego 1-0.
Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Ikipe ya Etincelles FC igeze kure ibiganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Nzeyimana Ismael nyuma yo gufata umwanzuro ko itazongerera amasezerano Radjab Bizumuremyi wari umaze imyaka ibiri ayitoza.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda, ku wa 6 Nyakanga 2024, ryahuguye abarenga ijana basanzwe bakina uyu mukino.
Ikipe ya APR Handball Club yatsinze Police Handball Club ibitego 30-25, mu mukino wa nyuma wa Shampiyona yegukana Igikombe cya Shampiyona yaherukaga 2017, mu mukino wa gatatu wa Shampiyona wabaye kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024 ku kibuga cya Nyamirambo.
Nsabimana Eric Zidane ukinira Police FC yavuze yashenguwe n’urupfu rwa myugariro Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] wakiniraga AS Kigali witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu aguye mu kibuga akamira ururimi nyamara yari yagerageje kumutabara.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo hamenyekanya inkuru y’incamugogongo ko myugariro Ahoyikuye Jean Paul Mukonya wakiniraga AS Kigali yitabye Imana aguye mu kibuga.
Kuri uyu wa Kane, mu gihugu cya Afurika y’Epfo habereye tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, isiga Amavubi ari mu itsinda ahuriyemo n’amakipe nka Nigeria na Benin.
Jean Baptiste Mugiraneza (Migi) wari umutoza wungirije wa Musanze FC, avuga ko gutandukana n’iyo kipe bitamuturutseho, dore ko nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye nayo, yategereje ko ubuyobozi bwamwegera abura ayo mahirwe.
Kuri uyu wa Gatatu, Mazimpaka André wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports yagizwe umutoza w’abanyezamu bayo.
Umukinnyi ukomoka mu Burundi, Rukundo Abdourahman uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka ibiri, nyuma y’uko igaragaje ko imwifuza ubwo imikino ibanza ya shampiyona ya 2023-2024 yari itararangira, avuga ko akunda abafana b’iyi kipe ifite banshi kurusha izindi mu Rwanda.
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Sitade Amahoro ivuguruye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame, ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, bafunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.
Kuri iki cyumweru,myugariro w’iburyo Fitina Omborenga wakiniraga APR FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, amakipe ya APR FC na Police FC azahurira kuri stade Amahoro ubwo izaba ifungurwa ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa, aho imiryango izafungwa saa cyenda
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, ikipe ya Mukura VS yakiriye myugariro wo hagati Umunya-Ghana Abdul Jalilu wakiniraga ikipe ya Dreams FC y’iwabo yakinnye 1/2 cya CAF Confederation Cup anayibereye kapiteni, nk’umukinnyi wayo mushya.