Tariki 13 Nzeri 2024, nibwo humvikanye inkuru y’uko Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle, wari perezida wa Rayon Sports yeguye ku mirimo ye mu gihe haburaga iminsi micye ngo manda y’imyaka ine irangire.
Mu mukino wari indyankurye wanasabye ko hashyirwaho iminota y’inyongera, ikipe ya APR BBC yawusoje itsinze Patriots BBC amanota 101 kuri 93, maze amakipe yombi ahita banganya umukino umwe kuri umwe mu ruhererekane rw’imikino irindwi ya kamarampaka igomba gutanga uzegukana igikombe.
Uwari Perezida wa Rayon Sports Jean Fidele Uwayezu yamaze kwegura ku mirimo ye, bivugwa ko ari impamvu z’uburwayi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball izakina n’igihugu cya Maroc muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Tunisia
Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka ‘Vigoureux’, wazamuye abakinnyi benshi kuva mu buto bwabo muri ruhago Nyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.
Umukino wa mbere mu ya kamaramappaka (Playoffs) wegukanywe n’ikipe ya Patriots BBC yuma yo gutsinda APR BBC amanota 83 kuri 71.
Myugariro w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul uheruka gutandukana n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yasinyiye Brera Strumica yo muri iki gihugu.
Umunyezamu w’ikipe y’Igihugu (Amavubi), Ntwari Fiacre wagaragaje urwego rwo hejuru mu mukino u Rwanda rwanganyije na Nigeria 0-0, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, avuga ko ku giti cye yagombaga kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye ndetse ukinira ikipe nziza.
Kuri uyu wa Kabiri,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyirije na Nigeria 0-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Frank Spittler yavuze ko azasezera ku mwuga wo gutoza nyuma y’uko amasezerano y’umwaka afite yo gutoza Amavubi azaba arangiye mu mezi abiri ari imbere.
Nyuma y’imyaka umunani atarebera umupira w’amaguru w’amakipe y’imbere mu Gihugu kuri stade, kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino wahuje Amavubi na Nigeria kuri Stade Amahoro ivuguruye.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na kapiteni wayo bavuga ko biteguye gutanga ibishoboka byose mu mukino w’umunsi wa Kabiri wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 uzabahuza na Nigeria (Super Eagles) kuri uyu wa Kabiri.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Algeria ibitego 38 kuri 35, mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera mu gihugu cya Tunisia.
Mu karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe ishuri rya ruhago ‘Gatsibo Football Center’, rizafasha mu kuzamura impano za ruhago ziba muri aka gace gakomokamo abakinnyi benshi bakomeye uyu munsi.
Amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze, arashimirwa uburyo yitwaye nyuma yo gutwara ibikombe byinshi mu bikinirwa mu gihugu, mu marushanwa atandukanye ahuza abafite ubumuga.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, nibwo umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil, Mathaus Wojtylla yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho aje gukinira ikipe ya REG Volleyball.
Nyuma y’imyaka 20 idatsinda umukino n’umwe, ikipe y’Igihugu ya San Marino yatsinze umukino w’amateka ubwo yatsindaga Liechtenstein igitego 1-0 mu mikino ya UEFA Nations League.
Ku wa Kane, tariki 5 Nzeri 2024, ikipe ya Kigali A yegukanye irushanwa rya Bayern Youth Cup ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi barindwi bayo batsindira guhagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’amarerero ya Bayern Munich mu Budage.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yanganyirije na Libya iwayo igitego 1-1 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.
Ikipe ya APR FC itsinze Mukura Victory Sports ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
Abatoza batatu barimo Otto Addo, umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Ghana (Black Stars), bakoze impanuka ubwo imodoka barimo yagonganaga n’ikamyo.
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2024, ikipe ya Dream Taekwondo Club ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda yazamuye abana 40 muri uyu mukino batsindiye imikandara yo mu rwego rwisumbuye.
Kuri iki Cyumweru, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamenyesheje amakipe yo mu cyiciro cya mbere ko yemerewe gukoresha abakinnyi b’Abanyamahanga 10 mu marushanwa y’imbere mu gihugu arimo na shampiyona.
Kuri uyu wa Kane, mu gihugu cy’u Bufaransa habereye tombola y’imikino ya UEFA Champions League 2024/2025, ivuguruye igiye kujya ikinwa n’amakipe 36, hatagaragaramo amatsinda ndetse n’imikino yitwaga iyo kwishyura mu cyiciro kibanze.
Kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore yatangiye imikino Paralempike 2024 ikinwa n’abafite ubumuga itsindwa na Brazil amaseti 3-0.
Amakipe y’Igihugu ya Malawi na Kenya yageze mu cyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket ku bangavu batarengeje imyaka 19 nyumo yo gusoza iy’icyiciro cya kabiri yaberaga mu Rwanda yasojwe tariki 27 Nzeri 2024.
Mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Volleyball mu ngimbi gikomeje kubera mu gihugu cya Tuniziya, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatakaje umukino wa gatatu.
Ikipe ya Musanze FC yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), irisaba kurenganurwa ku gitego cyayo cyanzwe ubwo yatsindwaga na AS Kigali 1-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium tariki 26 Kanama 2024.
Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship mu bakiri bato ryabereye mu karere ka Huye hagati tariki 24 na 25 Nzeri 2024.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yasezerewe na CS Constantine yo muri Algeria mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup nyuma yo gutsindirwa kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.