Wari umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wari witezwe cyane ku ruhande rwa Rayon Sports yagiye kuwukina ibisa nk’ibibazo bishingiye ku miyoborere byari bimaze imyaka ine bikemutse, yuma y’uko abayiyoboye bose ubu bahurije hamwe ndetse banayisura mu myitozo ya nyuma ku wa Gatanu.
Uyu mwuka mwiza, watumye uyu mukino witabirwa cyane n’abakunzi ba Rayon Sports bari bagize 90% by’abafana bari muri Stade yari yuzuye ku ijanisha rya 99%.
Mu kibuga icyizere cyari cyose ko intsinzi iboneka, yewe bamwe babyita ibyoroshye ugereranyije n’uburyo Kiyovu Sports imaze iminsi yitwara.
Ibi ariko ntabwo ariko byagenze kuko Kiyovu Sports, yakinnye umukino utandukanye nibyo abantu bayikekerezagaho cyane cyane mu gice cya mbere aho yagoye Rayon Sports inayihusha uburyo bwiza bw’ibitego ku bakinnyi nka Masengo Tansele, Nizeyimana Djuma na Sherrif Bayo, iki gice kirangira ari 0-0.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Prinsee Elanga Kanga ishyiramo Adama Bagayogo.
Igice cya kabiri Kiyovu Sports yagitangiye nayo ishaka gukomeza gukubagana ariko bitamaze igihe kinini. Ku munota wa 58, Rayon Sports yafunguye amazamu ubwo Iraguha Hadji yafataga umupira akiringaniza n’izamu maze agatera ishoti rikomeye rigendera hasi, umunyezamu Nzeyirwanda Djihad ntiyabasha kurikuramo.
Kuva kuri uyu munota, Rayon Sports yafatiyeho maze ku wa 76 Adama Bagayogo wagize uruhare mu mukino kuva yatangirana n’igice cya kabiri, afata umupira nawe yiringanyiza n’izamu arekura ishoti rikomeye cyane, maze umunyezamu Nzeyirwanda Djihad arikuramo ariko Iraguha Hadji wari wakurikiye umupira, awusubizamo atsinda igitego cya kabiri.
Nyuma y’iminota ibiri ku munota wa 78, habonetse igitego cya gatatu ku mupira Fall Ngagne yahawe na Muhire Kevin, maze nawe acenga kugeza ageze mu izamu atsinda igitego cya gatatu.
Mu minota ine yongereweho, Rayon Sports yakomeje kurusha Kiyovu Sports yari hasi mu gice cya kabiri maze ku munota wa kane gusa w’inyongera, Adama Bagayogo asubiramo ibyo asanzwe akora atera amashoti akomeye, maze aritera yitegeye izamu atsinda igitego cya kane, Rayon Sports ibona amanota atatu ayigira iya mbere n’amanota 14, inyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0, ikomeza kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu yonyine.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|