Karate: Abarimu ba Shotokani basabwe gukoresha ubumenyi bafite hazamurwa urwego rw’umukino
Abarimu bigisha umukino wa Karate Shotokani mu Rwanda basabwe kutihererana ubumenyi bahabwa ahubwo bakabusangiza abandi mu rwego rw’iterambere ry’uyu mukino.
Ibi aba batoza babisabwe ku wa 2 Ugushyingo 2024, ubwo hasozwaga amahugurwa y’umunsi umwe yari yateguwe n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda), aho Sensei Nduwamungu Jean Marie Vianney uri mu bahuguye yasabye abayitabiriye kutihererana ubumenyi bayakuramo ahubwo bakabusangiza abandi.
Ati "Ndabasaba mwe mwahuguwe ko ubumenyi mukuye muri aya mahugurwa mudakwiriye kubwigwizaho mwenyine, ahubwo mukwiriye kubusangiza abandi batabashije kuyitabira kugira ngo urwego rw’abakarateka bose mu Rwanda rube rumwe kandi rwiza. Aya mahugurwa yateguwe kugira ngo hakosorwe amakosa yakozwe mu gihe kirekire ariko gukosorwa byo bibe mu gihe gito."
Umunyamahanga mukuru wa ISK Rwanda Mudakikwa Eric akaba n’umwarimu witabiriye amahugurwa nawe avuga ko ibyo bungukiramo ari byinshi, ashishikariza abandi kujya bitabira anabibutsa ko atuma urwego rwa karate ruba rumwe ndetse na tekiniki z’umukino zijya ku rwego rumwe rwiza, ibi binashimangirwa na Muberuka Serge wari witabiriye aya mahugurwa ku nshuro ya mbere, washimiye cyane abayateguye anashishikariza abandi barimu kuyitabira kuko ibyo bigiramo ari ingenzi.
Ni ku nshuro ya Kane aya mahugurwa abaye muri uyu mwaka aho akurikira ayabaye muri Nyakanga, Kanama, Nzeri n’Ukwakira, kuri iyi nshuro akaba yaritabiriwe n’abarimu barimo 40 baje ku nshuro ya mbere mu gihe andi ateganyijwe tariki ya 5 Ukuboza 2024.
Ohereza igitekerezo
|